• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyarugenge: Urupfu rw’umukobwa w’imyaka 16 rwateye benshi agahinda

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 11, 2025
in Amakuru
2
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Rwesesero haravugwa inkuru y’akababaro aho umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko yiyahuye akoresheje umugozi nyuma y’uko Se umubyara yari amaze kumwiyama kuvugira kuri telefoni nijoro ndetse akanayimwaka.

Ubwo Se yasobanuraga ibi yavuze ko yari abyutse agiye ku bwiherero mu masaha ya nijoro niko kumva uyu mukobwa we avugira kuri telefoni, maze ajya kumubuza agira ngo aryame ariko umukobwa amubera ibamba arabyanga, ubundi arayimwaka.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

umukobwa yahise amubwira ngo: “Iyo telefoni yanjye utwaye, ubuzima bwanjye burangiriye aha.”

Uyu mukobwa akimara kuvuga ayo magambo Se yagize ngo ni ugutebya, ubundi asubira kuryama, ariko bukeye batungurwa no kumusanga yimanitse mu giti.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuze ko batazi neza icyo uwo mwana yazize, bigatuma bakeka ko haba hari uwamwishe ubundi akamumanika mu giti kugira ngo bizacyekwe ko yaba yiyahuye.

Bityo bagasaba ko hakorwa iperereza hifashishijwe laboratwari zo kwa muganga kugira ngo hamenyekane icyaba cyarateye uru rupfu.

Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali kugira ngo buduhe amakuru arambuye ku byabaye, kandi tunamenye icyakorwa ngo ibikorwa nk’ibi bikumirwe, urubyiruko rurusheho kwitabwaho, n’imiryango ibashe kubana mu rukundo n’ubwumvikane.

Previous Post

Nyamasheke: Umunsi w’ibirori wahindutse agahinda – abageni bari bagiye gusezerana bakubiswe bagirwa intere

Next Post

Icyihishe inyuma y’ubukwe bwahindutse amarira i Nyamasheke

Next Post
Nyamasheke: Umunsi w’ibirori wahindutse agahinda – abageni bari bagiye  gusezerana bakubiswe bagirwa intere

Icyihishe inyuma y'ubukwe bwahindutse amarira i Nyamasheke

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved