Ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025, abafana b’ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bagaragaje imyitwarire idakwiye ubwo ikipe yabo yatsindwaga ibitego 3-2 n’iya Senegal, mu mukino wabereye kuri Stade des Martyrs i Kinshasa.
Abafana bamwe bangije intebe n’ibindi bikoresho byo muri sitade, ndetse bashyira mu bikorwa, ibikorwa byo kwangiza byagaragajwe mu mashusho y’amavideo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga. Iyi myitwarire ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikino y’imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri wa Siporo wa DRC, Didier Budimbu, yagaragaje ko yababajwe n’ibyabaye, ariko kugeza ubu ubuyobozi bw’igihugu ntibwasohoye itangazo ryemeza ibihano bizafatwa ku bafana cyangwa ku ikipe.
Itegeko ry’imyitwarire ryashyizweho na FIFA, ryavuguruwe mu 2023 mu ngingo za 16 na 67, rigena ibihano bitandukanye ku myitwarire nk’iyi. Ibi birimo: amande y’amafaranga, gukina imikino idafite abafana, gufunga sitade by’agateganyo, gukurwaho amanota ku ikipe, ndetse no gukumirwa mu marushanwa mpuzamahanga. Ku bikorwa bikomeye byo kwangiza cyangwa kwinjira mu kibuga utabifitiye uburenganzira, ibihano birushaho gukomera.
Nk’uko byabaye mu 2022 mu mukino wahuje Maroc na DRC kuri Stade yitiriwe Umwami Mohamed VI, abafana ba Maroc bateye ibishashi mu kibuga ndetse baninjira mu murongo w’abakinnyi, ibintu byatumye Maroc icibwa amande ya USD 37,000 ndetse ikipe yakinnye umukino wakurikiyeho nta bafana bari muri sitade.
Abahanga mu mikino basanga imyitwarire y’abafana igira ingaruka ku isura y’ikipe ku rwego mpuzamahanga ndetse ikagira n’ingaruka ku bukungu bw’imikino. FIFA ishishikariza ibihugu byose kugira umutekano usesuye ku mikino y’amakipe y’igihugu kugira ngo hakingirwe impanuka n’ingaruka mbi zishobora guterwa n’imyitwarire mibi y’abafana.




