Ku wa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2025,u Burusiya bwakoze igikorwa gisa n’ubushotoranye kuri kimwe mu bihugu birimu muryango wa NATO.
igihugu cya Poland cyatangaje ko cyarashe drones za gisirikare z’u Burusiya zari zinjiye mu kirere cyacyo, ibi bikaba ari ubwa mbere guverinoma ya Poland ifashe icyemezo cyo kurasa ibikoresho bya gisirikare by’u Burusiya byarenze imbibi, ibintu byafashwe nk’intsinzi yerekana ko umutekano w’akarere uri mu kaga gakomeye.
Amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo za Poland avuga ko drones zarasiwe mu turere twa Podlaskie, Mazowieckie na Lublin, bituma ibibuga by’indege birimo n’icya Warsaw Chopin Airport bifungwa by’agateganyo kugira ngo harindwe abaturage.
Minisitiri w’Intebe wa Poland, Donald Tusk, yavuze ko iki gikorwa ari “igikorwa cy’ubushotoranyi kidasanzwe”, ahita atumiza inama idasanzwe ya guverinoma kugira ngo hasuzumwe ingaruka n’ibikenewe gukorwa.
Ibi bibaye mu gihe NATO yahise yemeza ko iri gukorana bya hafi na Poland, ndetse ikaba yashyize ingabo zayo ku murongo wo guhangana n’icyo cyago.
Abasesenguzi bavuga ko iyi mirwano yo kurasa drones ari ikimenyetso cy’uko Russia ishobora kuba iri kugerageza kureba uko NATO yakwitwara.
Ibi bikaba ikomeje gufatwa nka kimwe mu bikomeye bishobora guteza intambara ikomeye hagati y’umuryango wa NATO, kuko ari ubwa mbere igihugu cyo mu muryango wa NATO gifashe icyemezo cyo kurasa ibikoresho by’u Burisa byinjiye mu kirere cyacyo kuva intambara yatangira.




