Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi cyane nka Rugaju, wamenyekanye mu biganiro bya siporo kuri Radio Rwanda, yongeye kumvikana mu itangazamakuru.
Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nzeri 2025, yasubukuye akazi kuri Magic FM mu kiganiro Magic Line Up cyo kiba ku mugoroba.
Iyi radiyo yamwakiriye binyuze ku mbuga nkoranyambaga, isohora ubutumwa bugufi bugira buti “Yagarutse.”

Rugaju yagarutse mu kazi nyuma y’uko Urukiko rwa Gisirikare rumufunguye by’agateganyo ku wa 26 Kanama 2025, mu rubanza yaregwagamo n’abandi barimo abasirikare n’abandi banyamakuru.
Azwi cyane nk’uwahaye imbaraga ikiganiro Urubuga rw’Imikino kuri Radio Rwanda, byamuhaye izina rikomeye mu biganiro bya siporo mu Rwanda.





