Umusore w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Rurenge, Akarere ka Ngoma, yakubiswe ishoka arapfa nyuma yo kugerageza gutabara abantu babiri barimo n’umuvandimwe we bari barwaniye mu kabari.
Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Gitobe, Akagari ka Muhurire. Abaturage baho bavuga ko abo basore bari bamaze igihe basangira inzoga, nyuma baza kugirana amakimbirane akomeye kugeza ubwo barwanye.
Umwe mu barwana yaje gukomeretsa bikomeye umusore w’imyaka 18 wari uje kubakiza, amukubise ishoka mu mutwe. Nubwo yahise ajyanwa kwa muganga, yahise yitaba Imana.
Ababonye ibyabaye bavuga ko uwakoze ayo mahano yari amaze umunsi wose yivugira ko ari bwice umuntu, ndetse ngo yari amenyereye kwigamba ibintu nk’ibi, bigaragaza ko atari impanuka ahubwo yari yabigambiriye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Niyonagira Nathalie, yihanganishije umuryango wabuze uyu musore, anibutsa abaturage ko ubusinzi bukomeje kuba imbarutso y’ibikorwa by’urugomo. Ati: “Iyo umuntu anyweye akarenza urugero akibagirwa kwifata, akenshi bigera aho bitera amakimbirane nk’aya. Turasaba abaturage kwirinda inzoga nyinshi no gukemura amakimbirane mu mahoro.”
Uwo musore wishwe yashyinguwe ku wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025. Uwagize uruhare mu kumwica yahise atabwa muri yombi, ndetse abaturage basaba ko azaburanishirizwa mu ruhame kugira ngo bibere isomo abandi.




