• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyamasheke: Umuturage yahanutse ku kiraro arapfa

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 8, 2025
in Amakuru
0
Nyamasheke: Umusore yakubiswe n’abanyerondo arapfa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Related posts

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026
Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026

Ntirenganya Théogène, w’imyaka 39 wo mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gatare, yitabye imana tariki ya 7 Nzeri 2025, nyuma yo kugwa ku kiraro kiri hejuru y’akagezi ka Mutovu, kihuza Umurenge wa Macuba n’uwa Kirimbi. Iki kiraro kiri muri metero 100 gusa uvuye mu rugo rw’uyu muturage.

Bivugwa ko Théogène yatashye ku mugoroba wo ku wa 6 Nzeri 2025 ava mu kabari kari mu Kagari ka Kimpindu. Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, abana bogaga hafi y’akagezi bamubonye aryamye ku kiraro, aho umutwe n’agatuza byakomeretse bikomeye kubera ibitare byo munsi yacyo.

Abaturage bemeza ko atari ubwa mbere iki kiraro kigaragaza ikibazo. Bamwe bagiye bahagwa ariko ntibapfe, ariko kubera imiterere yacyo n’uburebure bwacyo hejuru y’amabuye, impanuka zishobora kuba mbi cyane. Bemeza ko hashize imyaka itanu basaba umurenge n’akarere gusana iki kiraro, ariko nta gisubizo kirambye cyabonetse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Munezero Ivan, yavuze ko urupfu rw’uyu muturage rukiri mu iperereza ry’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse no mu isuzuma rya muganga kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwe. Yavuze ko bishoboka ko icyateye impanuka ari uko yari yanyoye kandi yari ku kiraro nijoro.

Umurenge watangaje ko hazakorwa ubuvugizi bwihuse kugira ngo iki kiraro cyubakwe neza. Byongeye, hateganyijwe Umuganda w’ubufatanye n’abaturage wo gusana ibishoboka mu gihe ibisubizo byihuse biva ku karere. Ariko abaturage basaba igisubizo kirambye, bavuga ko gusana by’agateganyo bidahagije kuko ikibazo gikomeye kandi gishobora kongera gutera impanuka.

Previous Post

Trump yihanangirije u Burusiya nyuma y’igitero gikomeye cyagabwe i Kyiv

Next Post

Isiraheli yateguje igitero simusiga: yategetse Hamas ko niba badakoze ibyo basabwe mu masaha 48 bahura n,akaga gakomeye

Next Post
Isiraheli yateguje igitero simusiga: yategetse Hamas ko niba badakoze ibyo basabwe mu masaha 48 bahura n,akaga gakomeye

Isiraheli yateguje igitero simusiga: yategetse Hamas ko niba badakoze ibyo basabwe mu masaha 48 bahura n,akaga gakomeye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved