• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Trump yihanangirije u Burusiya nyuma y’igitero gikomeye cyagabwe i Kyiv

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 8, 2025
in Amakuru
0
Trump yihanangirije u Burusiya nyuma y’igitero gikomeye  cyagabwe i Kyiv
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko yiteguye gufatira Uburusiya ibihano bikaze nyuma y’igitero gikomeye cyagabwe ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, ku cyumweru gishize.

Icyo gitero cyahitanye abantu bane barimo umwana muto n’umubyeyi we, ndetse gisenya inyubako y’ingenzi ya leta – ibi bikaba ari ubwa mbere byabaye kuva intambara itangiye mu 2022. Ukraine ivuga ko Uburusiya bwakoresheje indege nto zidafite abapilote (drones) zigera kuri 810 hamwe na misile 13 mu gusenya uwo mujyi.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Trump, ubwo yavuganaga n’abanyamakuru, yavuze ko “atanyuzwe n’uko ibintu bihagaze”, anatangaza ko ashobora kwinjira mu “cyiciro cya kabiri” cy’ibihano ku Burusiya, nubwo atigeze atangaza ibisobanuro birambuye.

Ibi byakurikiye amagambo ya Minisitiri w’Imari w’Amerika, Scott Bessent, wavuze ko Washington iri gutegura gufatanya n’Uburayi mu gushyira igitutu gikomeye ku bukungu bw’Uburusiya, by’umwihariko ku bijyanye n’ibicuruzwa by’ibitoro. Bessent yasobanuye ko nibura ibihugu bya EU byemeye kongera imisoro n’ibihano ku bacuruza amavuta akorwamo lisanse nibindi  (ibitoro) by’Uburusiya, ubukungu bwa Mosku bushobora guhungabana bikomeye, bikagira ingaruka zikomeye kuri Perezida Vladimir Putin.

Kugeza ubu, ingamba ikomeye Amerika yafashe ni umusoro wa 50% yashyize ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde, nk’uko icyo gihugu gikomeje kugura ibitoro byinshi by’Uburusiya. Trump kandi yatangaje ko ashobora gukwiza iyi gahunda no ku bindi bihugu bikorana ubucuruzi na Mosku.

Perezida Trump yavuze ko mu ntangiriro z’iki cyumweru ategereje abategetsi b’i Burayi bazamugana i Washington baganira ku nzira zashobora kurangiza intambara, ndetse yongeraho ko ashobora kugirana ikiganiro na Perezida Putin mu minsi ya vuba.

Ku ruhande rwa Kyiv, Perezida Volodymyr Zelensky yasabye Uburayi guhagarika burundu kugura ibintu byose bituruka mu Burusiya, haba amasezerano mashya cyangwa asanzwe. Yashimye igitekerezo cya Trump cyo gushyiraho imisoro myinshi ku bicuruzwa bivuye mu bihugu bigura ibitoro bya Mosku, avuga ko ari uburyo bwiza bwo guca intege ubukungu bw’Uburusiya.

Amakuru y’Ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi ku ngufu n’ibidukikije agaragaza ko kuva intambara yatangira mu 2022, Uburusiya bumaze kunguka miliyari zisaga 985 z’amadolari y’Amerika mu kugurisha ibitoro na gaze. Igice kinini cy’ayo cyavuye mu Bushinwa n’u Buhinde, mu gihe Uburayi bwo bwagabanyije cyane ibyo bugura, ariko butarahagarika burundu. Umuryango w’unze ubumwe w’Uburayi umaze gutangaza ko bitarenze 2027 izaba yarasezeye ku ngufu zose zituruka mu Burusiya.

Nubwo ibihugu by’uburengerazuba bikomeje gukaza igitutu, Uburusiya bwo burimo gushaka amasoko mashya. Iheruka, Mosku yatangaje ko izongera ingano ya gaze igurisha mu Bushinwa. Byongeye kandi, amasezerano mashya ya OPEC+.

(OPEC+ ni umuryango w’ibihugu bituruka cyane cyane mu Burasirazuba bwo hagati, Afurika n’ahandi, bicukura kandi bigacuruza ibitoro.)

Bifite yo kongera umusaruro w’ibitoro ku isoko ashobora gutuma ibiciro bigabanuka, ibintu bishobora kubangamira imigambi ya Amerika n’Uburayi yo kugabanya amafaranga yinjira kuri Leta ya Putin.

KANDA HANO UREBE VIDEO UKO IBISASU BYARASHWE KURI UKRAINE

Previous Post

Uburezi ntago ari inshingano z’amashuri gusa nawe mubyeyi uruhare rwawe rurakenewe – Minisitiri Nsengimana

Next Post

Nyamasheke: Umuturage yahanutse ku kiraro arapfa

Next Post
Nyamasheke: Umusore yakubiswe n’abanyerondo arapfa

Nyamasheke: Umuturage yahanutse ku kiraro arapfa

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved