Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye ababyeyi kutumva ko inshingano zirebana n’imyigire y’umwana zireba abarimu gusa, ahubwo na bo bakwiye kugira uruhare mu gukurikirana amasomo y’abana babo.
Ibi yabigarutseho ku wa 8 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2025/2026 ku rwego rw’igihugu, mu muhango wabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro.
Nsengimana yibukije ko hari ababyeyi batita ku myigire y’abana babo bakumva ko kubohereza ku ishuri bihagije, nyamara batamenya niba biga neza cyangwa niba bahura n’ibibazo bibakomereye.
Yagize ati: “Ababyeyi dusangiye kurerera igihugu. Amashuri ariteguye gufasha abana, ariko si yo yonyine yabigeraho. Ababyeyi nabo bagomba kugira uruhare kugira ngo bamenye uko abana biga ku mashuri.”
Yakomeje agira ati: “Turasaba ababyeyi kwegera abarimu, bakababaza uko abana biga n’icyo bashobora gukora ngo babunganire. Ntibakwiye guharira amashuri inshingano zose, ahubwo tugafatanya kugira ngo abana batsinde.”
Ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Urejeni Martine, yavuze ko ikibazo cyagaragaye ari ababyeyi batinda cyangwa batishyura ifunguro ry’abana ku ishuri, kandi ari ngombwa ko icyo kibazo gikemuka.
Yagize ati: “Twakoze ubukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi kwishyura ku gihe ifunguro ry’abana. Ni ikibazo cyakomeje kugaragara ariko tuzashyiramo imbaraga kugeza buri wese abyumvise.”
Gutangira k’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 kwibukije ababyeyi ko uburezi ari inshingano zisangiwe hagati y’abarimu, n’ababyeyi ndetse n’abanyeshuri ubwabo. Ubufatanye hagati y’izo mpande zose ni bwo buzatuma abana batsinda neza kandi bakurana indangagaciro nziza. Iyo buri wese asohoje uruhare rwe, uburezi ntibuba ubw’umwana gusa, ahubwo buba inyungu rusange y’igihugu cyose.




