Lt General Innocent Kabandana, wabaye Umuyobozi w’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, yitabye Imana azize uburwayi.
Ibi byamenyekanye ko Lt General Innocent Kabandana yitabye imana kuri iki cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025,
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Lt General Kabandana yari amaze iminsi arwaye ndetse yivuriza muri Turikiya,
Ku wa 26 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame yamuzamuye mu ntera amuha ipeti rya Lt General, mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe mu butumwa bw’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.
Lt Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aba umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rugendo rwe rwa gisirikare n’ubuyobozi, yakoze inshingano zikomeye zitandukanye zirimo:
- Umuyobozi w’amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako.
- Umuyobozi ushinzwe ibikoresho mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).
- Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare Rwanda Peace Academy.
- Umuyobozi wa Special Forces.
- Umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington DC.
- Umuyobozi wungirije w’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Mu gihe cy’umwaka yamaze ayobora Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique, hakozwe ibikorwa by’ingenzi byatumye ibice byinshi byari byarigaruriwe n’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado bisubizwa mu maboko y’inzego z’umutekano.
Lt Gen Innocent Kabandana yari azwi nk’umusirikare w’inararibonye, wagaragaje ubwitange, ubunyamwuga n’ubupfura mu nshingano zose yahawe. Abamuzi bavuga ko yari umuntu uharanira amahoro, uharanira inyungu z’igihugu n’abaturage bacyo, ndetse akaba umuyobozi wagiye asiga umurage mwiza mu nzego zose yayoboye.
Urupfu rwe ni igihombo gikomeye ku Ngabo z’u Rwanda, ku muryango mugari w’Abanyarwanda ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bakoranye na we mu bikorwa by’amahoro.
Tuboneyeho umwanya wo kwihanganisha umuryango we, inshuti ze, Ingabo z’u Rwanda ndetse n’igihugu muri rusange, tukamwibuka nk’intwari yakoze ibikomeye mu guharanira u Rwanda rutekanye kandi rukomeye.





