Ibiro bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu Loni (UN) byatangaje ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23, zakoze ibyaha bikomeye birimo gufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iyicarubozo, ubwicanyi bw’abasivili n’ibindi bikorwa by’ubugome mu burasirazuba bwa Congo mu mwaka ushize.
Raporo nshya y’itsinda ry’impuguke ryasuye ako gace hagati ya Werurwe na Kanama, yagaragaje ko hashobora kuba harakozwe ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu guhera mu mpera za 2024, ubwo intambara imaze imyaka myinshi yongeye gukara mu kwezi kwa Mutarama, igihe inyeshyamba za M23 zafata umujyi wa Goma.
“Ibikorwa bisobanurwa muri iyi raporo birenze urugero,” nk’uko Ravina Shamdasani, umuvugizi w’ibiro bya Loni by’uburenganzira bwa muntu, yabivuze i Geneva, asubiramo amagambo ya Komiseri Mukuru Volker Türk. Avuga ati :“Birababaje kandi biteye umujinya kubona ubusubiracyaha bwo kudaha agaciro ubuzima bw’abasivili bikorwa n’abafite ububasha bakananirwa kubahiriza inshingano zabo.”
Inama iharanira Uburenganzira bwa Muntu, Loni izasuzuma iyi raporo mu cyumweru gitaha ubwo izatangira imirimo yayo izamara ukwezi.
Intambara imaze guhitana abantu basaga 3,000, ikaba yarateje ubwoba kandi ko bishobora kuvamo intambara y’akarere, ndetse ikaba imaze guteza kimwe mu bibazo bikomeye by’ubutabazi ku Isi. Hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina — cyane cyane rikorerwa abagore n’abakobwa.
Raporo igaragaza ko M23 yakoze ubwicanyi, iyicarubozo, gufata ku ngufu, kubura kw’abantu no gushora abaturage mu gisirikare ku gahato.
“Gufata ku ngufu byakorwaga kenshi mu gihe kirekire, bigaherekezwa n’iyicarubozo ryo ku mubiri no ku mutima, bigamije gusuzuguza, guhana no kumvisha abo byakorewe ko nta gaciro bafite,” niko raporo ivuga.
Ku rundi ruhande, FARDC n’amatsinda ayishyigikiye nka Wazalendo na yo ashinjwa ibikorwa birimo kwica abasivili ku bushake, gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane gufata ku ngufu n’ubusahuzi.
“Ababikoze bakoraga mu matsinda manini no mu duce twinshi icyarimwe, mu buryo bugaragaza ko ari imyitwarire isubirwamo yo gusambanya ku gahato no gusahura, aho kuba ibikorwa byihariye,” niko raporo ikomeza ivuga.
Ibiro bya Loni byemeje ko ibihugu byombi bifite inshingano mu byabaye: “DRC n’u Rwanda bifite uruhare ku buryo bishyigikira imitwe yitwaje intwaro izwiho ihohoterwa rikomeye, kandi bananiwe gufata ingamba zikenewe zo kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara no kurinda abasivili kugirirwa nabi.”
ICYO IMPANDE ZOMBI ZIBIVUGAHO
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC): Perezida Félix Tshisekedi yigeze kuvuga ko ibibazo bya Congo bituruka ku bintu byinshi bitari u Rwanda gusa, ashimangira ko hari intege nke mu gisirikare cya FARDC ndetse hakenewe ubufatanye mu gushaka amahoro arambye. Guverinoma ya DRC kandi yasabye Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) gukomeza iperereza ku byaha byakozwe mu burasirazuba.
Leta y’u Rwanda: Ku ruhande rwayo, Rwanda rwahakanye inshuro nyinshi iby’uko rufasha M23, ruvuga ko ibyo birego bidafite ishingiro. Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatangaje ko ibikorwa by’ingabo z’igihugu biri mu rwego rwo kwirinda no kubungabunga umutekano, ivuga kandi ko ibirego birebana n’icuruzwa ry’amabuye y’agaciro bivugwa bitari byo.
Raporo izasuzumwa n’Inama y’Uburenganzira bwa Muntu ya Loni mu cyumweru gitaha ubwo izatangira imirimo yayo izamara ukwezi. Impuguke zigaragaza impungenge z’uko ihohoterwa rikomeje mu buryo buhoraho, bityo hakenewe ingamba zihutirwa mu kurinda abasivili no gukumira intambara y’akarere ishobora gukura indi miryango myinshi mu byabo.




