Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko izina rya Minisiteri y’Ingabo risimbujwe irya Minisiteri y’Intambara. Yavuze ko iri zina rishya rihuye n’uko Isi ihagaze muri iki gihe, kandi ko rifite ubutumwa bw’intsinzi n’imbaraga igihugu gikwiye kugaragaza.
Mu byatangajwe, byerekana kandi ko Minisitiri wari usanzwe ayobora Ingabo, Pete Hegseth, agiye kujya yitwa Minisitiri w’Intambara.
Uyu muyobozi we ubwe yavuze ko impinduka zakozwe zifite intego yo guha agaciro gashya no kongerera imbaraga inzego zose zishinzwe umutekano, atari ukubagenera izina rishya gusa. Yagize ati: “Ubu ntitugiye kwita gusa ku barinzi, ahubwo tugiye gutoza indwanyi zifite ubushobozi bwo gutsinda urugamba.”
Iri zina rishya ryatangiye no kugaragara mu bikorwa, aho urubuga rwa Pentagon rwahinduriwe izina rukitwa war.gov, naho Minisiteri ikitwa ku mugaragaro “U.S. Department of War”.




