Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yemeje ko umukino w’amajonjora y’ibanze uzahuza APR FC na Pyramids yo mu Misiri uzabera kuri Kigali Pelé Stadium nk’uko u Rwanda rwabyifuzaga.
CAF iherutse kohereza ibaruwa ivuga ko iki kibuga cya Nyamirambo kitari ku rwego rwasabwaga n’ubundi byari byemejwe ko kizakira imikino y’amajonjora y’ibanze.
Gusa kuri uyu wa Gatanu, CAF yongeye gushyira hanze urutonde rwa nyuma, ishimangira ko APR FC izakira Pyramids tariki ya 1 Ukwakira i saa munani z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.
Aya makipe yigeze guhurira mu majonjora ya kabiri y’iri rushanwa umwaka ushize, aho Pyramids yasezereye APR FC ku bitego 4-2 maze igakomereza imbere kugeza itsindiye igikombe nyuma yo kunyagira Mamelody Sundowns ku mukino wa nyuma.
Izakomeza hagati y’aya makipe azahura n’uzarokoka hagati ya Ethiopia Insurance na Mlandege yo muri Zanzibar.




