Abahoze ari ibihangange mu mukino w’iteramakofe, Mike Tyson na Floyd Mayweather, bategerejwe kongera guhura mu rugamba rukomeye ruzaba mu mwaka utaha wa 2026.
Nubwo ahazabera uyu mukino hataratangazwa, aba bagabo bombi bamaze kwemeza ko urugamba ruzaba kandi rudasanzwe.
Mayweather yavuze ati: “Niyo ngera mu kintu kiba kigomba kuba ari kinini kandi cy’amateka. Ndi mu bambere b’iteramakofe, bityo tuzaha abafana ibyishimo n’iby’agaciro.”
Ku rundi ruhande, Tyson yavuze ko atigeze atekereza kuzahura na Mayweather mu mukino nk’uyu, ashimangira ko ari ibintu bishya bizatangaza abakunzi b’umukino.
Floyd Mayweather azwiho gutsinda imirwano 50 muri 59 yakinnye, bikamufasha kemwegukana izina rikomeye mu mateka y’iteramakofe.
Mike Tyson we yabaye umukinnyi w’icyitegererezo mu myaka ya 1987 na 1990, ubwo yegukanaga ibihembo bikomeye birimo n’umudali w’indwanyi idatsinzwe.
Aba bombi bamaze imyaka myinshi basezeye gukina nk’ababigize umwuga — Mayweather we yasezeye mu 2017, naho Tyson we asezera mu 2005.





