Urukiko rwo mu mujyi wa Udaipur mu Buhinde rwakatiye urwo gupfa umugabo witwa Kishandas, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we Lakshmi amutwitse.
Amakuru aturuka mu rukiko avuga ko uwo mugore yashinjaga umugabo we guhora amufata nabi amutuka ko ari “igikara” ndetse akamusebya ku mubiri we kuva bashyingirwa.
Ku mugoroba wo mu ijoro yapfuyemo, Kishandas ngo yatahanye icupa ririmo umuti bivugwa ko wari ugamije gutukuza uruhu. Lakshmi yavuze ko icyo kinyabutabire cyari kiri kunuka nk’aside, maze ubwo yagaragazaga ko atishimiye, umugabo we amutwikisha umwambi , hanyuma amumenaho cya kinyabutabire yari asigaje.
Lakshmi yajyanywe kwa muganga n’abavandimwe be, ariko nyuma yaje gushiramo umwuka kubera ibikomere bikomeye byatewe n’inkovu z’inkongi.
Mu gusoma umwanzuro, umucamanza Choudhary yagize ati:“Icyaha nk’iki nticyishe gusa Lakshmi, ahubwo ni icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ubugome bw’uwakoze ibi burenze ukwiyumvisha kwa sosiyete ifite indangagaciro.”
Umushinjacyaha wa rubanda Dinesh Paliwal yavuze ko iyi nkuru ari “amateka yanditswe” kuko igihano cyatanzwe ari isomo rikomeye ku bantu bose batekereza guhohotera cyangwa gusuzugura abagore. Yongeyeho ati: “Uyu mugore yari akiri muto, yari umukobwa w’umuntu, yari mushiki w’umuntu. Niba tuta tabariza abakobwa bacu, ni nde uzabikora?”
Nubwo bimeze bityo, umunyamategeko wunganira Kishandas yavuze ko urupfu rwa Lakshmi ari impanuka, ahakana ko umukiliya we yagize uruhare mu kumwica. Yongeyeho ko bateganya kujurira kuko bafite iminsi 30 yo kubikora.
Iyi dosiye yongeye kugaragaza ikibazo gikomeye mu Buhinde cy’imyumvire ifata uruhu rucyeye nk’ikimenyetso cy’ubwiza mu gihe abafite ibara ryirabura bahura kenshi n’ivangura n’amazina abasebya.
Ubukangurambaga bwo guhangana n’iyi myumvire bumaze igihe bukorwa, ariko abaharanira uburenganzira bw’abagore bavuga ko bitoroshye guhindura ibyo abantu bamaze kwimenyereza imyaka myinshi.
ISOKO:BBC




