Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria, Yemi Eberechi Alade uzwi cyane nka Yemi Alade, ari mu bazitabira umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwabitangaje ku wa Gatatu, tariki ya 3 Nzeri 2025, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zarwo.
Uyu muhango uteganyijwe kuba ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025, i Kinigi mu Karere ka Musanze, hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho uyu muhanzikazi azahabwa amahirwe yo guha izina umwe mu bana b’ingagi bavutse vuba. Muri rusange, abana b’ingagi 40 barimo 18 bavutse mu 2024 nibo bazahabwa amazina muri uyu mwaka.
Uretse Yemi Alade, ibindi byamamare n’abayobozi baturutse mu mpande zitandukanye ku Isi barimo Camelle Rebelo, Umuyobozi wa EcoPlanet Bamboo, nabo bazitabira uyu muhango.
Biteganyijwe ko uyu muhango uba buri mwaka wagombaga kuba ku nshuro ya 21, ariko ntubere igihe wari uteganyijwe mu 2024 kubera icyorezo cya Marburg bituma uhagarara.
Yemi Alade, umaze igihe azwi ku ruhando rw’umuziki mpuzamahanga, yamamaye mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo nka John, Boom Boom, 911 yakoranye na Harmonize ,You Are, My Padi, Mbali, Happy Day n’izindi.





