APR FC, ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup 2025, yatangiye neza iri rushanwa itsinda Bumamuru FC yo mu Burundi ibitego 2-0, mu mukino wabereye kuri KMC Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangije umukino ikina yisanzuye, maze ku munota wa 7 Bugingo Hakim afungura amazamu kuri (coup-franc) kufura yateye nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Memel Dao Raouf. Umupira wari ugiye hanze Djibril Ouattara awushyira mu izamu.
APR yakomeje gukina cyane, ariko ku munota wa 12 igitego cya kabiri cyari gutsinzwe na William Togui cyanzwe n’umusifuzi wo ku ruhande wavuze ko habayeho kurarira. Nyuma y’iminota mike Togui yongeye kubona amahirwe ku mupira mwiza yari ahawe na Memel Dao, ariko umunyezamu wa Bumamuru aritambika awukuraho.
Bumamuru nayo yagerageje kwishyura ku munota wa 27, ubwo Swalehe Alfred yari abonye uburyo bwiza, ariko Bugingo Hakim amubera ibamba, Igice cya mbere cyarangiye APR iyoboye n’igitego 1-0.
Mugice cyaa kabiri, ikipe yo mu Burundi yazanye imbaraga ishaka kwishyura, ariko byayinaniye kuko APR yagaragazaga ubwugarizi bukomeye. Ku munota wa 64, Hakim Kiwanuka yabonye uburyo bwiza ku mupira yahawe na Togui, ariko biranga.
ku munota wa 74’, William Togui yashimangiye intsinzi y’Ingabo, atsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza yari ahawe na Memel Dao, awuteresha agatsitsino.
Umukino warangiye APR FC itsinze Bumamuru FC ibitego 2-0, itangira neza itsinda amanota atatu. Memel Dao Raouf yatorewe kuba umukinnyi w’umukino, ahabwa igihembo cya sheki y’ibihumbi 500 by’amashilingi ya Tanzania.
APR FC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025, ikine na Mlandege yo muri Zanzibar kuri Major General Isamuhyo Stadium.





