Miss Nishimwe Naomie, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020, yatangaje ko yahuye n’ibihe bikomeye by’agahinda gakabije (“depression”) nyuma y’uko amanota ye mu kizamini cya Leta atari meza.
Uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’abakobwa rusengera muri Women Foundation Ministries mu gikorwa cyiswe Girls Impact Gathering, cyabaye ku wa 2 Nzeri 2025, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Empowered to Empower”.
Mu kiganiro cye, Miss Nishimwe Naomie yasobanuye urugendo rwe kuva mu marushanwa ya Miss Rwanda kugeza ubwo yegukanye ikamba, avuga ko ibyishimo byo gutsindira iri rushanwa byari byuzuye agahinda ubwo amanota ye mu kizamini cya Leta yasohokaga atari meza.
Yasoje amashuri yisumbuye mu 2019 ku ishami rya Maths, Economics and Geography (MEG) muri Glory Secondary School, aho yageze ku manota 13 kuri 73.
Yagize ati:“Twese twanyuze mu mashuri yisumbuye, hari abatsinze neza ariko hari n’abatsinzwe. Iyo amanota yanjye yasohotse, nibwo ibyishimo byo kuba Nyampinga byahindutse agahinda. Nibwiraga nti ‘Mana yanjye, natsindiye ikamba ariko amanota yanjye ntabwo ari meza”.
Miss Nishimwe Naomie yakomeje avuga ko abamucyurira ku mbuga nkoranyambaga bamwita “umuswa” byari ibintu byamukomereye cyane, cyane ko byari mu bihe bya COVID-19 aho atashoboraga gushyira mu bikorwa imishinga ye.
Ati: “Nabonye isi yose iri kuganira kuri jye, nanjye nari ntangiye kwitakariza icyizere. Hari ubwo nari nashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga abandi bakambwira bati ‘uri umuswa”.
Uyu mukobwa yavuze ko icyo gihe cyamufashije kwegera Imana no gusenga, bikamwibutsa ko yatoranyijwe mu bakobwa barenga ibihumbi bibiri kugira ngo atorwe nka Nyampinga w’u Rwanda. Yemeza ko nubwo yatsinzwe ikizamini cya Leta, hari ibindi byinshi ashoboye, kandi ko ku bufasha bw’Imana yagarutse mu cyizere ndetse ubu akaba ari urugero rwiza ku bantu benshi bamureberaho.








