Umukinnyi w’icyamamare ku rwego rw’Isi, Michelle Yeoh, wamenyekanye mu mafilimi y’imirwano nka Crouching Tiger, Hidden Dragon nizindi nyinshi, ari mu Rwanda nk’uko yabisangije abantu ku mbuga nkoranyambaga.
Yeoh yagaragaye mu mashusho yanyuze muri Parike y’Igihugu y’Ibirunga asura ingagi, anagaruka ku rugendo rwe i Kigali aho yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, agaragaza icyubahiro n’agaciro aha abahashyinguye.
Uyu mukinnyikazi wa filime yavutse mu mwaka wa 1962 muri Malaysia, Michelle Yeoh yavukiye mu muryango utari uw’abakire cyane, aho se yari umusenateri kuva 1959-1969. Akiri muto, yimukanye n’ababyeyi be mu Bwongereza, aho yakuranye impano yo kubyina, ariko imvune y’umugongo yaje kumubuza gukomeza uwo mwuga.
Mu 1983, yatorewe kuba Miss Malaysia World, bimuha amahirwe yo guhagararira igihugu cye mu irushanwa rya Miss World ryabereye i Londres. Umwaka wakurikiyeho, 1984, yegukanye ikamba rya Miss Moomba International muri Australia.
Yeoh yinjiye mu mafilimi akiri muto, aho yagaragaye ahurira na Jackie Chan mu kwamamaza amasaha ya Guy Laroche. Mu 1987, yashakanye na Dickson Poon, umwe mu bashinze D&B Films, bikamuviramo guhagarika akazi ko gukina. Nyuma y’imyaka itanu, bahisele batandukana, maze mu 1992 asubukura gukina filimi atangirana na Police Story; Super Cop ahuriramo na Jackie Chan.
Nyuma yo kwimukira muri Hollywood, mu 1997 yahise afata izina rya Michelle Yeoh, aho yagaragara mu mafilimi yamenyekanye ku Isi nka Tomorrow Never Dies, Memoirs of a Geisha, Sunshine, The Mummy: Tomb of the Dragon Emperor na The Lady. Mu 2016, yagarutse muri Crouching Tiger, Hidden Dragon: Sword of Destiny, ahuriramo na Donnie Yen.
Ku itariki ya 12 Werurwe 2023, Michelle Yeoh yegukanye Oscar nk’Umukinnyi mwiza mu ruhande nyamukuru (Best Actress), aba Umunya-Malasia wa mbere wegukanye iki gihembo cy’agaciro kanini mu mateka y’Isi.








