Mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, umusore witwa Ntabwoba Isaac w’imyaka 29 yapfiriye mu maboko y’abanyerondo nyuma yo gufatanwa ingurube ebyiri bivugwa ko yari yibye ku muturage witwa Iyamuremye Daniel wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Mubumbano.
Amakuru yemeza ko mu rukerera saa kumi n’iminota 45, ubwo abanyerondo bari mu nzira bataha, bahuye n’itsinda ry’abasore bari bafite ingurube ebyiri, imwe yapfuye indi ikiri nzima. Abanyerondo bahise bafata Ntabwoba, bagenzi be bahita bacika. Nyuma yo gutabaza abaturage, uwo musore yahise akubitwa bikabije kugeza ahasize ubuzima.
Abaturage bavuga ko amakuru yaje kumenyekana ko izo ngurube zari iz’umuturage Iyamuremye Daniel. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas, yatangaje ko Ntabwoba ubwo yafatanwaga bamusanganye ibikoresho bikekwa ko ari byo bakoresheje mu kwica imwe muri izo ngurube. Yagize ati:
“Ni byo koko byabaye. Kugeza ubu abanyerondo bane bafunzwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kagano, iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwe.”
Abaturanyi bo mu Murenge wa Bushekeri, aho Ntabwoba yavukaga, bavuga ko yari azwiho imyitwarire mibi irimo ubujura n’urugomo, ndetse hari n’abakekaga ko akoresha ibiyobyabwenge. Umwe yagize ati:
“Yari amaze ukwezi kumwe gusa asohotse muri gereza azira ubujura buvanze n’urugomo, ariko ntibyatinze agaruka mu ngeso ze za kera.”
Umwe mu bo mu muryango we yavuze ko kuva ababyeyi be bapfa, uyu musore yatangiye kugaragaza imyitwarire idahwitse, kugeza ubwo imiryango imurekuye.
Yagize ati“Yaratunaniye rwose, ntitwongeye kumuhugura kuko ntacyo byari gutanga. Twumvise ko yishwe tuzi ko ari za ngeso ze zamugejejeyo,”
Uwimana Damas yasabye urubyiruko kwirinda ubujura n’izindi ngeso mbi zishobora kubakururira ibyago, ndetse asaba abaturage bose kudafata mu nshingano zabo guhana abakekwaho ibyaha, ahubwo bagakorana n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.





