Urukiko rusesa imanza rwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) rwahamije Constant Mutamba, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, icyaha cyo kunyereza amafaranga yagombaga kubaka gereza i Kisangani, rumuhanisha gufungwa imyaka itatu.
Uretse icyo gihano, Mutamba w’imyaka 37, yambuwe n’uburenganzira bwo gutora no gutorwa mu gihe cy’imyaka itanu, ategekwa no kwishyura miliyoni 19 z’amadolari.
Urubanza rwe rwamaze hafi amezi atatu. Nubwo yagiye aburana ahakana ibyo aregwa, avuga ko ari intungane kandi ko abamukuriye batigeze bagaragaza ikibazo igihe isoko ry’ubwubatsi ryahabwaga kompanyi Zion Construction, urukiko rwanzuye ko ibimenyetso bihari bihagije.
Umucamanza mukuru w’uru rubanza, Jacques Kabasele, yatangaje ko Mutamba atemerewe kongera gukora imirimo ya Leta cyangwa se iyo ishamikiye kuri yo, kugeza igihe igihano cye kizaba kirangiye. Yanasabwe no kwishyura amagarama y’urubanza.
Nubwo abunganizi be bavugaga ko umukiliya wabo yitwaye neza mu gihe cy’iburanisha kandi ko amafaranga atigeze aburirwa irengero, ntibyahinduye icyemezo cy’urukiko. Kandi kubera ko ari urukiko rusesa imanza rwaburanishije dosiye ye, Mutamba ntiyemerewe kujurira.
Ku munsi w’isomwa ry’urubanza, umutekano wari wakajijwe muri Kinshasa, abamushyigikiye basanzwe bakora imyigaragambyo barinzwe kugera mu rukiko. Mu gusohoka, Mutamba yazamuye igipfunsi mu kirere, azengurutswe n’abo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida n’abandi bayobozi bakuru.
Ubushinjacyaha bukuru bwa Leta bwari bwamaze kwemeza mu kwezi kwa Gicurasi ko Mutamba agomba gukurikiranwa mu nkiko. Nyuma y’amezi make, muri Kamena, ni bwo yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera nyuma y’umwaka umwe gusa awufashe. Mu ibaruwa ye y’ubwegure, yavuze ko yakoze impinduka zikomeye mu rwego rw’ubutabera.
Ibi byose byabaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Kinshasa na Kigali ukomeje, nyuma y’uko ibihugu byinshi n’impuguke za Loni bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, naho u Rwanda rugahakana.
Mutamba kandi yari umwe mu bayobozi bashyize umukono ku cyemezo cyo gukurikirana mu nkiko Joseph Kabila wahoze ari Perezida, ashinjwa kugirana imikoranire n’inyeshyamba za M23




