Umuhanzi wo muri Nigeria, Obumneme Ali uzwi nka Smash, umwe mu bagize itsinda rya Bracket rizwi cyane ku ndirimbo Yori Yori, yavuze ko amakimbirane ari hagati y’impanga Peter Okoye (Mr. P) na Paul Okoye (Rudeboy) bo mu itsinda rya P-Square, atari ibintu bisanzwe ahubwo afitanye isano n’imyuka mibi.
Mu kiganiro bagiranye na AFRIMMA Podcast, Smash yagize ati: “Ndi inshuti magara ya Paul kurusha Peter, ariko nanone njya no mu rugo kwa Peter kandi turaganira. Iyo umuntu abanye nabo bombi, ashobora kubona neza ko ikibazo cyabo gishingiye ku bindi bintu birenze ibyo abantu babona inyuma. Ubwo mperuka guhura na Paul namubwiye ko ikibazo afitanye na Peter giterwa n’imyuka mibi, kandi yarabyemeye.”
Yakomeje agira ati: “Abazi uko aba basore bombi bari bashyize hamwe mu muziki, birababaza cyane kubabona batandukanye muri iki gihe. Twabasabye hamwe na mugenzi wanjye Vast ko bakwiyunga, bakibuka ko ari abavandimwe ndetse bakareka ibyo abantu bavuga.”
Itsinda rya Bracket ryibukije na Jude Okoye, mukuru wa P-Square wahoze ari umujyanama wabo, ko yagize uruhare rukomeye mu kubaka izina rya P-Square, maze agira inama aba bavandimwe yo kwicara bakibuka aho urugendo rwabo rwatangiriye.
Mu rurimi rw’abo rwa Igbo, baravuga bati: “Uburakari bw’umuvandimwe ntago bworoshye”.
AMATEKA YA P-SQUARE
Itsinda P-Square ryashinzwe mu myaka yaza 1999 i Lagos, Nigeria, rishingiye ku mbaraga z’impanga Peter na Paul Okoye. Bamenyekanye cyane mu ndirimbo nka:Do Me,Chop My Money (baririmbanye na Akon na May D),No One Like You,Beautiful Onyinye (baririmbanye na Rick Ross) na E No Easy.
Bari mu matsinda y’abanyafurika abashoboye kugeza umuziki wa Afrobeats n’indirimbo zibyinitse ku rwego mpuzamahanga, bakaba baragiye batsindira ibihembo bikomeye nka MTV Africa Music Awards, Channel O Music Video Awards ndetse n’ibindi.
Nyina witwaga Josephine Okoye yapfuye mu 2012, ari nabwo hatangiye guhwihwiswa ibijyanye n’uko urupfu rwe rufitanye isano n’ibyavugwaga ko P-Square bari mu Illuminati kugira ngo bazamure ubukungu n’icyubahiro. Icyo gihe amakimbirane hagati y’impanga zombi yarushijeho kugaragara, kugeza ubwo mu 2017 bandukanye burundu buri wese akora umuziki ku giti cye.
Nyamara mu 2021, aba bavandimwe bongeye kwiyunga bagaruka nk’itsinda rya P-Square, nubwo kugeza ubu hakiri ibibazo by’imbere bigaragara mu mibanire yabo.
IBYO PETER NA PAUL BAKORA UBU.
Peter Okoye (Mr. P)
Nyuma yo gutandukana na murumuna we, yatangiye gukora umuziki ku giti cye, ahuza injyana ya Afropop n’indi mbyino ya kizungu. Yashyize hanze indirimbo nka:Cool It Down, One More Night (yakoranye na Niniola)
Album ye ya mbere The Prodigal (2021) yarakunzwe cyane.
Uretse umuziki, Peter afite n’imishinga y’ubucuruzi irimo imikino y’amakarita yise Zoom Lifestyle Lottery, ndetse no mu bijyanye n’imitwaro y’abakinnyi b’umupira.
Paul Okoye (Rudeboy)
Nawe yatangiye gukora ku giti cye, azana injyana ya Afro R&B n’urukundo. Indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo:Reason With Me (yabaye imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri Afurika mu 2019),Fire Fire nizindi
Mu 2021 yasohoye album ye ya mbere yise Rudykillus, ikaba yarerekanye ubuhanga bwe mu kwandika no kuririmba wenyine.
Uretse umuziki, Paul akomeje no gushora imari mu bikorwa bitandukanye, ndetse yashinze label yitwa Fire Department Inc. ifasha abahanzi bakiri bato.
AMATEKA YA BRACKET
Itsinda Bracket rigizwe na Smash na Vast ryamamaye cyane mu ndirimbo Yori Yori yakunzwe muri Afurika hose ndetse no hanze yayo. Bagize izindi ndirimbo zakunzwe nka:Ada Owerri,No Time na Me & You
Ni bamwe mu bahanzi bagize uruhare mu gukundisha Afropop n’Urukundo mu ndirimbo zo muri Nigeria.
ESE ABAFANA BABO BABIFATA GUTE
Nubwo amakimbirane yabo akomeje kuvugwa, P-Square baracyafite izina rikomeye mu ruhando rwa muzika nyafurika ndetse n’iy’isi yose. Abafana babo benshi bavuga ko bumva bishimye iyo bababonye bongeye kuririmbana, bakavuga ko ari “abavandimwe batabura gukenerana.”
Nyamara hari n’abakomeje kugaragaza impungenge, bavuga ko kutumvikana kwabo bishobora kongera gutuma itsinda risenyuka burundu. Icyakora, indirimbo zabo zakunzwe mu myaka yashize ziracyakomeza kumvikana mu bitaramo no mu tubyiniro twinshi muri Afurika, ndetse n’abo ku mugabane w’i Burayi n’Amerika baracyabibuka nk’abahanzi b’ibihe byose.
Ibi byose bigaragaza ko P-Square bakomeje kugira izina rikomeye, nubwo ubuzima bwabo bwite bwuje ibibazo bituma rimwe na rimwe batandukana. Abafana babo bakomeje gusaba ko bakomeza kwiyunga, kuko ku ruhande rw’umuziki, ari bamwe mu bantu babashije kugeza Afurika ku rwego mpuzamahanga.





