Mu mujyi wa Kigali, Jeannine, umukobwa umaze imyaka itanu akora akazi k’uburaya, avuga ku muti mushya utegerejwe cyane mu Rwanda uzatuma abikora ntabwoba.
Mu kiganiro Jeannine yagiranye na BBC yagize Ati:”Ndashimira Imana ko uwo muti ugiye kuza, nkajya mbikora nishimye. Nonese umuntu yakongera kugira ubwoba kandi azi ko uwo muti ukora? Keretse niba udakora, ariko mu gihe ukora ni ‘enjoy’ kabisa.”
Uwo muti, witwa Lenacapavir, uzajya ufatwa rimwe gusa mu mezi atandatu, ukarinda abantu kwandura virusi SIDA ndetse ukanasimbura imiti ya buri munsi igabanya ubukana bwa HIV ku barwaye. Abashinzwe ubuzima bavuga ko uzagabanya inshuro ebyiri igiciro cy’imiti, kandi ukazakuraho impungenge zituruka ku igabanuka ry’inkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kurwanya SIDA.
Claire, w’imyaka 16 wo mu karere ka Ngoma mu burasirazuba bw’u Rwanda, amaze imyaka irenga 10 afata imiti igabanya ubukana bwa virusi ya SIDA, avuga ko uyu muti uzahindura byinshi mu buzima bwe. Ati:
“Numvise ari byiza, kwa muganga ni bo babituganirije bawutubwiraho, ariko batubwira ko na bo igihe uzagerera ino batakizi. Urabona kiriya kinini umuntu yajyaga anywa buri munsi, nimba nafataga ibinini by’amezi atandatu, ntabwo ari ko byose nabinywaga ngo mbimare, hari igihe amezi atandatu yashiraga nkasanga nsigaranye nk’ibinini 10, bivuze ngo hari ubwo nabisibaga, kandi si byiza. Sinazongera guhora kuri iyo ‘stress’ [umuhangayiko] y’imiti ya buri minsi.”
Muri Nyakanga uyu mwaka, mu nama mpuzamahanga kuri SIDA yabereye i Kigali, OMS/WHO yashyizeho amabwiriza y’ikoreshwa ry’uyu muti, ukorwa n’uruganda rwa Gilead Sciences rwo muri Amerika. Amagerageza abiri yakozwe yerekanye ko abari bafashwe na Lenacapavir, bapimwaga HIV, 99,9% nta virusi yabonetse.
Kagabo wahonduriwe izina , w’imyaka 29 wo mu karere ka Nyanza, uvuga ko uyu muti uzaba ingenzi cyane ku bantu nka we bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo. Ati:
“Hariya hantu [imibonano mpuzabitsina mu kibuno] na ho habamo ubwandu bwinshi cyane. Urumva rero niba iyo miti ije byaba ari ikintu cyiza cyane kuko byaturinda iyo ndwara [SIDA].”
Léon Pierre Rusanganwa, wo mu ihuriro CCM rihuriyemo abikorera na leta mu kwita ku bafite ubwandu bwa SIDA no kuyirwanya, avuga ko uyu muti mushya ari inkuru idasanzwe. Ati:
“Mu Gifaransa baravuga ngo ni ‘fête au village’ kuko kunywa ikinini buri munsi [ntibyoroshye]…Hari no kubigeraho, nko kuba imiti yashize umuntu akagomba gushaka itike akajya kuyifata kuri ‘centre de santé’ nubwo zatwegereye, kandi uko umuntu atinze gufata imiti ni ko ubwandu bwongera kuba urwiri, bivuga ngo ni ikintu cyiza ko iyi gahunda ihari.”
Kugeza ubu, ku isi hose, abantu hafi miliyoni 40 babana na virusi itera SIDA, 65% byabo bari muri Afurika. Mu Rwanda, kuva mu 2005, ubushakashatsi bugaragaza ko icyorezo kitakomeje kwiyongera cyane, kikaba kitarenze 3% by’abaturage.
Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko u Rwanda ruri kwitegura gushyira uyu muti mu “gihugu cyose mu rwego rwo kurwanya HIV”, kandi ibikorwa bizatangira vuba




