• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Musanze:Umugabo n’umwana we bapfuye mu buryo bubabaje

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 2, 2025
in Amakuru
0
Musanze:Umugabo n’umwana we bapfuye mu buryo bubabaje
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu karere ka Musanze mu Murenge wa Rwaza, mu Kagari ka Nturo, mu Mudugudu wa Rugari, hamenyekanye urupfu rw’umugabo witwa Hagenimana w’imyaka 25 n’umwana we w’umukobwa, Uwababyeyi Emmelyne w’imyaka 3. Bombi basanzwe bamanitse mu migozi ku gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2025, amakuru akaba avuga ko bishobora kuba byatewe no kwiyahura.

Abaturanyi bemeza ko uyu muryango wari umaze igihe ubana mu makimbirane, cyane cyane hagati ya Hagenimana na Nyirazaninka Claudine w’imyaka 24, umugore we wagiye yahukana kubera intonganya. Umwe mu baturanyi yavuze ko ku itariki ya 28 Kanama 2025 barwanye, bikaba byaramuteye agahinda gakomeye.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Kazungu Eraste, undi muturanyi, yavuze ko ibyo byabaye ari icyemezo kibi cyane, kandi ko ari isomo rikomeye ku miryango ifitanye amakimbirane: “Aho kugira ngo bigere ku cyemezo kibi nk’iki, bakwiye kwegera abaturanyi cyangwa ubuyobozi bakagirana ibiganiro byubaka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yemeje ibyabaye kandi asaba abaturage gutegereza iperereza ry’inzego z’umutekano, yavuze ko iyi ari inkuru ibabaje cyane.

Niba koko byaturutse ku makimbirane, abaturage bagomba gushaka ubufasha aho kugira ngo bakore icyemezo gikomeye, giteza umubabaro cyane cyane nk’uyu mwana  w’imyaka 3 wabigendeyemo.

Polisi na RIB bamaze gutangira iperereza ku byabaye, ubuyobozi bw’Akarere bukaba buvuga ko hari imiryango irenga 600 mu Karere ka Musanze ibana mu makimbirane, mu baturage basaga ibihumbi 100.

Previous Post

Dwayne Johnson uzwi nka The Rock yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga kubera kunanuka bikabije

Next Post

Ndashima imana ko uwo muti ugiye kuza nkajya mbikora nishimye: Ibyo Abanyarwanda biteze ku muti utangaje urinda SIDA

Next Post
Ndashima imana ko uwo muti ugiye kuza nkajya mbikora nishimye: Ibyo Abanyarwanda biteze ku muti utangaje urinda SIDA

Ndashima imana ko uwo muti ugiye kuza nkajya mbikora nishimye: Ibyo Abanyarwanda biteze ku muti utangaje urinda SIDA

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved