Mu ijoro ryo ku wa 31 Kanama 2025, ubuhinikiro bw’ibirayi bw’umuhinzi Maniriho Jean d’Amour, wo mu Kagari ka Kampanga, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, bwafashwe n’inkongi y’umuriro, bikekwa ko yatewe n’umuriro w’amashanyarazi. Ibyo byateje igihombo gikomeye cy’agaciro ka miliyoni zirenga 4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Maniriho yavuze ko inkongi yateje igihombo gikomeye kitarimo gusa ibirayi. Yagize ati:“Natunguwe no kubona ubu buhunikiro bushya bugakongoka, ndakeka ko byatewe n’insinga zateye ikibazo. Igihombo cyanjye kirimo toni 3 z’ibirayi, ipombe zikoreshwa mu kuvura ibirayi, amabati, ibiti byubakishaga ubuhinikiro, udutanda twabaga dukikije ibirayi, ndetse n’ibikoresho bitandukanye n’imiti twifashishaga.”
Polisi ku bufatanye n’abaturage bahise batabara, bituma izindi nzu zidafatwa n’inkongi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignase Ngirabakunzi, yemeje iby’iyo nkongi kandi asaba abaturage kwitonda mu gukoresha amashanyarazi mu ngo zabo. Yagize ati: “Hari igihe abantu bakoresha inzu zabo ku buryo bunyuranye, urugero nko gucomeka firigo cyangwa ibindi bikoresho ku nsinga zidashoboye kwihanganira umuriro, ibyo bikaba byatera impanuka. Ni yo mpamvu twifuza ko buri wese akoresha abatekinisiye b’inzobere mu gushiraho amashanyarazi.”
Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kugira umuco wo kugenzura insinga z’amashanyarazi no kwitabaza inzobere igihe cyose bakenera gukoresha umuriro mu ngo zabo, mu rwego rwo kwirinda ibihombo no gukumira impanuka zituruka ku nkongi.




