Mu Kagari ka Gakoni, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, haravugwa umwana w’imyaka 9 wamugariye mu buriri nyuma yo kugongwa n’imodoka ya World Vision. Hashize imyaka ibiri ibyo bibaye, ariko kugeza ubu nta gisubizo gihamye kiraboneka ku bijyanye n’ubuvuzi cyangwa indishyi z’iyo mpanuka.
Uwo mwana witwa Habumugisha Frank yagizweho ingaruka ubwo yari afite imyaka irindwi atangiye amashuri abanza. Imodoka ya World Vision yaramugonze, akomerekaho bikomeye kugeza aguye muri koma.
Nyuma yaho, yajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza i Huye, aravurwa ararokoka. Hanyuma yoherejwe ku Bitaro bya Mibilizi ngo agororwe ingingo, ariko ubwo bushobozi burabura ubuvuzi burahagarara, bimuviramo kubapararize.
Umwitaho, Uwizeyimana Jeanne, avuga ati:“Twajyaga kumujyana i Mibilizi bakamukoresha imyitozo, ariko ubushobozi burabura. Ubu araryama gusa, ntavuga, ntanagenda. Ubuzima bwe buragoye cyane.”
Abaturanyi bavuga ko bibabaje kubona World Vision, umushinga uzwiho guteza imbere imibereho myiza, waratereranye uyu mwana.
Mukamanzi Rachel ati: “Uretse kumwishyurira mituweri rimwe gusa, ntibongeye kumwitaho. Nyuma yo kuva i Butare ntacyo bongeye kumufasha kandi ari bo bamugonze.”
Na ho Nkeshamugabo Ephrem we ati: “Ni ukuri birababaje kubona umushinga bavuga ko uharanira gufasha abaturage utererana umuntu bahitanye.”
Uretse ikibazo cy’ubuvuzi, n’icy’indishyi ziturutse ku bwishingizi ntikirabonerwa igisubizo. Umuryango we uvuga ko umunyamategeko bari barafashe yababwiye gusa ko “igihe kitaragera,” nyamara bo bari bategereje ayo mafaranga ngo afashe umwana gukomeza kwivuza.
Umuyobozi wa World Vision mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, Mupenzi Frank, yemeje ko koko imodoka yabo yagonganye n’abana, umwe akomerekera bikomeye.
Ati: “Twamuhaye ubutabazi bw’ibanze, twibwira ko umuryango we ari wo wagombaga gukurikirana ubwishingizi kugira ngo hakoreshwe ibyo amategeko ateganya. Ntabwo twigeze tujyanwa mu rukiko kugeza ubu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel, yavuze ko amaze kumenya ikibazo yasabye ubuyobozi bwa World Vision kuganira n’umuryango w’umwana kugira ngo bashakire hamwe igisubizo.
Kugeza ubu, Habumugisha Frank akomeje kubaho mu buzima bugoranye cyane. Kubera ubushobozi buke, umubyeyi we ntiyashoboye kumwitaho bihagije, ku buryo hari igihe abaturanyi bamushyira mu nzu bamukingirana mbere yo kujya gushaka ibyo kurya.
Ibi bikomeje gutera impungenge abaturage bibaza niba koko uburenganzira bw’uyu mwana n’ubuzima bwe bizakomeza kwitabwaho cyangwa niba azakomeza kubaho mu gihirahiro.

ISOKO:RADIOTV10




