• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umuhanzi Ross Kana yavuze ibyamushenguye umutima ubwo yari muri 1:55AM

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 31, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Umuhanzi Ross Kana yavuze ibyamushenguye umutima ubwo yari muri 1:55AM
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Hashize igihe bivugwa mu matamatama ko ibintu bitifashe neza hagati y’umuhanzi Ross Kana n’inzu y’umuziki ya 1:55 AM. Amakuru yacaga ku mbuga nkoranyambaga n’abakurikiranira hafi ibya muzika y’u Rwanda, avuga ko harimo unwuka mubi ariko nta ruhande na rumwe rwari rwemera cyangwa ngo rubisobanure mu buryo bweruye.

Gusa byatunguranye ubwo  ku wa 4 Gicurasi 2025, Ross Kana ubwe yashyiraga hanze ibaruwa yerekana ko amasezerano yari afitanye na 1:55 AM ayishe, ashimangira ko yahisemo kwigendera.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Mu mpera za Mata 2025 nibwo byatangiye kuvugwa ko abahanzi barimo Ross Kana, Kenny Sol na Element batakibanye neza n’ubuyobozi bw’iyi label. Icyo gihe, Umuyobozi Mukuru w’iyi nzu, Kenny Mugarura, yabwiye itangazamakuru ko nta makimbirane ahari baba bafitanye n’aba bahanzi, ahubwo ko bari mu mishinga mishya izashyirwa hanze bidatinze.

Ariko ibyo byavuzwe byaje kunyomozwa n’ubuhamya bwa Ross Kana ubwe, aho yavuze ko ibibazo byari bimaze igihe kirekire.

Ross Kana mu kganiro yagiranye na Radio Rwanda mu kiganiro samudi Detante yavuze ko ikibazo cyakomotse ku ndirimbo ye Mami. Amaze kuyitunganya mu buryo bw’amajwi, yasabye ko bamufasha kubona amafaranga yo gukora amashusho. Gusa ngo kubona umwanya wo kuganira n’abayobozi byari nk’inzozi.

Ross Kana avuga ko kimwe mu bintu byamuteraga umujinya ari uko yabahamagara abakeneye ntababone ahubwo akabona bari ku kibuga cy’indege baherekeje umwe mubahanzi babana munzu ya 1:55AM, avuga ko igihe bo babaga bankeneye barambonaga ariko bo nabashaka simbabone ibi nabyo biri mu byanshenguye umutima wange mpitamo gusezera.

Yagize ati “ngewe narahamagaye ndarambirwa ahubwo hashira umwanya nkabona baherekeje umuhanzi tubana mu nzu y’umuziki, bavayo nkumva telefone irasonnye saamunani zijoro barampamagaye ngo mbasange aha naha nkabyuka nkoga nkagenda bakanganiriza bisanzwe ntibanambaze kuby’imishinga yange, nabikoze kuko nabubahaga, ariko bwacya mugitondo nabahamagara simbabone.

Nyuma y’iminsi myinshi aba ahamagaye, Kenny Mugarura gusa amusaba gukora ingengo y’imari(Budget) ikenewe. Ross Kana yabikoze afatanyije na Director Gad, basanga amashusho azatwara miliyoni 13 Frw.

Icyatunguranye ni uko Kenny yahise amubwira ko ayo mafaranga adashobora kuboneka, ko label yemeye kumuha miliyoni 5 Frw gusa. Ross Kana avuga ko byamuciye intege, kuko yabonaga ibyo ashaka gukora bidashoboka kuri ayo mafaranga.

Kubera ko ntaho byaganaga, Ross Kana yafashe icyemezo cyo kwigira i Nairobi (Kenya) gufata amashusho ku giti cye Ndetse akoresha amafaranga ye kugiti cye.

Yivugira ati: “Nabibonaga ko ari ngombwa gufata icyemezo cyanjye. Nari maze kunanirwa no gutegereza ibintu bitari mu migambi yabo.”

Iyo myitwarire ye ni yo yabaye intangiriro yo kurushaho gutandukana, kuko label yabifashe nk’uko yarenze ku masezerano.

Nubwo nyuma label yamusubije miliyoni 6 Frw kugira ngo indirimbo Mami igumane ibirango bya 1:55 AM, ibyo ntibyagaruye amahoro. Byakomeje kugaragara ku ndirimbo yakoreyeyo, Molela, aho byongeye kuba ikibazo umuhanzi yishyura ku giti cye, label ikabyinubira.

Ross Kana yaje kugwa mu ikosa ry’uko ikibazo yakibwiye inshuti, amakuru akagera ku mbuga nkoranyambaga. kuko yanditse itangazo risezera banyiri 1:55AM batabizi nabo bakabibona ku mbuga nkoranyambaga.

Coach Gael, umwe mu bayobozi b’iyi label, ubwo yagarukaga mu Rwanda yagombaga kumuganiriza, ariko abonye ko ikibazo cyasakaye mu itangazamakuru, ahitamo gusubika ibiganiro byose.

Kongera gukaza umurego kw’ibi byose byaje mu gihe label yashyiraga hanze itangazo rivuga ko Bruce Melodie ari we muhanzi wabo utanga umusaruro kurusha abandi, ndetse ko “n’ushaka kugenda ntawe ubimubuza.”

Ross Kana avuga ko ibyo byari ubutumwa bwamweretse ko ntacyo akimaze muri label, ndetse ko n’ubundi bari bamaze gufata icyemezo cyo kumwirukana.

Amasezerano Ross Kana yasinyemo ku wa 1 Ukuboza 2023 yavugaga ko buri ndirimbo yagombaga gukorerwa hagati ya miliyoni 4–5 Frw. Nyamara uko igihe cyagiye gitambuka, ibyo byahindutse amagambo adashyirwa mu bikorwa.

Avuga ko iyo ubuyobozi bwari bumufitiye umwanya wo kuganira ku byo yumvaga bikenewe, byari kumufasha gukomeza kubaka izina rye. Ariko we yasigaye abona ko ibyo yakoze byose yari ari wenyine, mu gihe label yabonaga ko umuziki ugomba kubyazwamo umusaruro ugatanga inyungu zifatika.

Ross Kana ashimangira ko nubwo yatandukanye na 1:55 AM, nta rwango afitiye abayobozi bayo. Yongeraho ko gufata icyemezo cyo kwigira ku giti cye ari uburyo bwo kugera ku ntego ze, kuko yabonaga atazigeraho ari kumwe na label.

Ubu aritegura urugendo rushya mu muziki nk’umuhanzi wigenga, nyuma y’imyaka hafi ibiri ari mu biganza bya 1:55 AM.

ISOMO KU RUGANDA RWA MUZIKA MU RWANDA

Icyabaye kuri Ross Kana ntikigaragaza gusa amakimbirane hagati y’umuhanzi n’inzu imufasha, ahubwo kinerekana ikibazo kinini kigaragara mu nganda z’umuziki nyarwanda: uburyo ubuhanzi butajyana n’ubucuruzi mu buryo bwuzuye.

KUTUBAHIRIZWA KW’AMASEZERANO

Benshi mu bahanzi basinya amasezerano bafite icyizere cy’uko bazabona inkunga ihoraho, nyamara siko bigenda. Iyo inzu iyobora umuhanzi idashyira mu bikorwa ibyo bemeranyijweho, bituma habaho kutizerana. Byabonetse mu rugero rwa Ross Kana, aho amafaranga yemerewe atigeze aboneka uko byari biteganyijwe.

Abahanzi baba bafite intumbero yo gukora ibihangano bishimishije, ariko label igatekereza cyane ku nyungu z’ubucuruzi. Iyo ibi bitajyanwa ku murongo umwe, habaho kutumvikana. Ross Kana yasigaye avuga ko “1:55 AM yabonaga amafaranga gusa, ntibumve uko umuziki ukorwamo.”

Mu gihe cyashize, amakimbirane nk’aya yajyaga acyemurirwa mu ibanga hagati y’impande bireba. Ariko ubu, abahanzi benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga nk’aho ari urubuga rwo gusaba ubutabera cyangwa gusohora amarangamutima. Ibi bituma ikibazo kiba rusange, kikaba cyakomeretsa izina ry’umuhanzi n’irya label icyarimwe.

Mu Rwanda, hari ikibazo gikomeye cyo kubura inzobere z’inararibonye mu kuyobora abahanzi. Abenshi mu bayobora label baturutse mu bucuruzi busanzwe, bityo bakaba batumva neza uko umuziki wubakwa mu buryo bw’umwuga. Ross Kana yabivuze neza, ati:“Mbere y’uko binjira mu muziki, ntabwo ari wo wari umwuga wabo. Bityo byari bigoye kumva aho nshaka kwerekeza.”

ISOMO KU BAHANZI BAKIZAMUKA

Abahanzi bifuza kujya mu ma-label bakwiye kumenya neza ko amasezerano atari impapuro gusa, ahubwo ari amahame agomba kubahirizwa. Bagomba no gusobanukirwa ko gukorana na label bisaba guhuza intego.

Bivuze ko inkuru ya Ross Kana ari isomo rikomeye: umuziki si urukundo gusa, ni n’ubucuruzi busaba guhuza imbaraga n’intego hagati y’impande zombi. Iyo ibyo bitubahirijwe, inzira ihora igana mu gutandukana.

Previous Post

Menya amwe mu mateka ya Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016

Next Post

Namibia: Imodoka ya polisi yakoze impanuka abantu 14 bahasiga ubuzima

Next Post
Namibia: Imodoka ya polisi yakoze impanuka abantu 14 bahasiga ubuzima

Namibia: Imodoka ya polisi yakoze impanuka abantu 14 bahasiga ubuzima

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved