Umunyarwandakazi Mutesi Jolly, wamenyekanye cyane mu Rwanda no mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba kubera ubwiza bwe n’ibikorwa by’indashyikirwa, akomeje guhesha ishema igihugu no kuba icyitegererezo ku rubyiruko.
Uyu mukobwa yavutse ku itariki ya 15 Ugushyingo 1996 mugace ka Kasese, muri Uganda, yakuze yigira mu mashuri atandukanye nyuma yo kwimukira mu Rwanda yize muri Kagarama Secondary School na King David Academy.
Mutesi Jolly yabaye Miss Rwanda 2016, ahagararira igihugu mu irushanwa rya Miss World 2016, aho yerekanye ko ubwiza buhuzwa n’ubwenge n’ubushobozi bwo gukora impinduka mu muryango nyarwanda
Si umunyamideri gusa, Jolly ni Umuyobozi wungirije wa Miss East Africa, akaba kandi umucuruzi n’umujyanama mu by’imideli, aho afasha abandi kugera ku nzozi zabo.
Sibyo gusa kuko ni umuvugizi w’uburenganzira bw’abakobwa n’uburinganire bw’abagore, ashyira imbere ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa.
Mu 2023, yahawe igihembo cya “Best Motivational Speaker of The Year” muri Zikomo Awards yabereye i Lusaka, Zambiya. Mu biganiro bye, yagaragaje ko kumusebya bifashishije mbuga nkoranyambaga atari bitamubereye inkomyi ahubwo byamufashije kuba ijwi ry’abakobwa benshi.
Mutesi Jolly ni urugero rw’umukobwa w’ubwiza n’ubwenge, wubatse izina rye ku mpano, ibikorwa, n’urugero rwiza ku rubyiruko rw’abakobwa mu Rwanda no hanze yarwo.






