Urukiko rw’Ikirenga rwa Thailand rwafashe icyemezo cyo kweguza Paetongtarn Shinawatra, wahoze ari Minisitiri w’Intebe, nyuma y’uko hagaragaye ko yagiranye ikiganiro kuri telefone na Hun Sen, uyobora Sena ya Cambodia, mu gihe ibihugu byombi byari mu ntambara.
Abacamanza bemeje ko ibikorwa bya Paetongtarn byanyuranyije n’amahame agenga imyitwarire y’abayobozi, amagambo ye akaba yashoboraga gutuma abaturage bibaza ku nyungu ze n’iza Thailand. Paetongtarn yemeye umwanzuro w’urukiko, avuga ko intego ye yari ukurinda ubuzima bw’abaturage.
Ibi byakurikiye imirwano yatewe mu gace ka Prasat Ta Muen Thom ku wa 24 Nyakanga 2025, nyuma y’aho abasirikare ba Thailand bakomeretse ku wa 16 na 23 Nyakanga. Ikiganiro na Hun Sen cyari kigamije guhagarika intambara.
Amaherezo, ibihugu byombi byemeye guhagarika imirwano, bifashijwemo n’ubufasha bw’amahanga cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.




