Impunzi z’Abanye-Congo ziba mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira mu Karere ka Rubavu zagaragaje intimba zatewe n’ibitero by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’imirwano y’imitwe yitwaje intwaro, irimo FDLR n’ihuriro rya Wazalendo ryashyigikiwe na Leta ya RDC.
Inkambi ya Nkamira icumbikiye abasaga 3,100 bari bahungiye mu Rwanda guhera mu Ukuboza 2022. Abantu benshi bavuye mu misozi ya Kivu, aho bakomeje gukurikiranwa no kwibasirwa kubera ururimi bavuga cyangwa inkomoko yabo, ndetse bashinjwa gufatanya n’umutwe wa M23 uri mu ntambara n’ingabo za RDC.
Nyiramutigerwa Ange, umwe mu bahunze Minembwe, yavuze ko ubuzima bwo mu buhungiro burimo ibigeragezo bikomeye yagize ati:“Twashakaga amahoro, ariko twirukanywe. Nanjye n’umugabo wanjye turatandukana kubera ubuzima butoroshye. Twaziraga gusa ko tuvuga Ikinyarwanda. Dukeneye amahoro kugira ngo dusubire mu rugo rwacu.”
Kitoko Nyiramwiza, wahoze atuye mu gace ka Kitchanga muri Masisi, yavuze ko kubaho mu buhungiro bituma abana babo batabona uburezi bukwiye. Yagize ati“Turashaka gusubira iwacu, ariko nta mahoro ahari. FDLR na Wazalendo baracyahari, kandi barashaka kutwica. Abana bacu bakwiye kwiga neza, kandi turifuza kububakira ejo hazaza heza.”
Munyankindi Bushashe, Perezida w’inkambi ya Nkamira, yavuze ko nubwo u Rwanda rwakiriye impunzi neza, abantu benshi bashaka gusubira iwabo, ariko bakibona ibitero bikomeje:
Yagize ati “Turambiwe ubuhunzi. Ntawifuza kuguma mu nkambi igihe cyose. Turashaka gutaha, ariko bizashoboka gusa igihe amahoro azaba yaragarutse.”
Ku wa 29 Kanama 2025, Filippo Grandi, Umuyobozi Mukuru wa UNHCR, yasuye inkambi ya Nkamira, aho yaganiriye n’impunzi, abizeza ko UNHCR izakomeza gukora ubuvugizi mu rwego rwo kugarura amahoro no gufasha impunzi gusubira mu byabo. Yavuze kandi ko mbere yo gusura u Rwanda, yabanje kugirana ibiganiro na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, bemeranya ko kubahiriza amasezerano y’amahoro ari ingenzi kugira ngo ikibazo cy’impunzi gikemuke.
UNHCR ivuga ko kugeza tariki ya 30 Kamena 2025, u Rwanda rwakira impunzi zisaga 136,713, zirimo 83,134 ziturutse muri RDC, 52,437 ziturutse mu Burundi, n’izindi ziturutse mu bindi bihugu.
Impunzi z’Abanye-Congo zisaba amahanga n’ibihugu by’akarere gukora ibishoboka byose kugira ngo amahoro abashe kugaruka iwabo, kuko ubuzima bwo mu buhungiro burimo intimba, agahinda n’ibigeragezo bituma bataha nta mahoro cyangwa umutekano bahasanga.
IVOMO:IGIHE




