• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Amerika:Umusore w’imyaka 23 yinjiye mu rusengero asangamo abanyeshuri bari gusenga ahita yicamo 2

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 28, 2025
in Amakuru
0
Amerika:Umusore w’imyaka 23 yinjiye mu rusengero asangamo abanyeshuri bari gusenga ahita yicamo 2
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Minneapolis, muri Leta ya Minnesota,  bari mu kababaro gakomeye nyuma y’igitero cy’amasasu cyabaye ku wa Kane, tariki ya 28 Kanama 2025, mu ishuri rya Annunciation Catholic School, ishuri rifatanye n’urusengero rwa Annunciation Catholic Church.

Icyo gitero cyahitanye abana babiri, abandi 17 barakomereka, barimo abanyeshuri n’abarimu bari mu ishuri.

Amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano avuga ko umusore witwaje imbunda yinjiye mu kigo cy’ishuri, arasa ku banyeshuri n’abarimu bari mu ntebe z’urusengero bari mumasengesho. Polisi yahise itabara, ariko amasasu yari yamaze kwangiza byinshi mbere y’uko umubare w’abarashwe utangazwa.

Umuyobozi wa Polisi ya Minneapolis yavuze ko uwo musore, witwa Robin Westman, w’imyaka 23, yahise afatwa ari muzima, ubu akaba ari mu maboko y’ubutabera.

Yagize ati“Turimo gukora iperereza kugira ngo tumenye impamvu nyayo yamuteye kugaba ubu bugizi bwa nabi”.

Ababyeyi n’abanyeshuri bari hafi y’aho byabereye bavuze ko bahise bagira ubwoba bukomeye, bamwe baririra imbere y’ishuri mu gihe inzego z’ubutabazi zari mu bikorwa byo gutabara abari bakomerekeye.

Iyi si yo nshuro ya mbere ibi bibera mu mashuri muri Leta Zunze Ubumwe  z’Amerika, aho ikibazo cy’abantu baraswa mu mashuri cyakomeje kuba gihangayikishije ubuyobozi bw’igihugu, cyane cyane ku bijyanye n’ikoreshwa ry’imbunda.

Previous Post

U Burusiya bwagize umujyi wa Kyiv itongo

Next Post

FC Barcelona imikono yose yateganyaga gukinira ku kibuga cyayo yimuriwe ku kindi kibuga

Next Post
FC Barcelona imikono yose yateganyaga gukinira ku kibuga cyayo yimuriwe ku kindi kibuga

FC Barcelona imikono yose yateganyaga gukinira ku kibuga cyayo yimuriwe ku kindi kibuga

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved