Muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Minneapolis, muri Leta ya Minnesota, bari mu kababaro gakomeye nyuma y’igitero cy’amasasu cyabaye ku wa Kane, tariki ya 28 Kanama 2025, mu ishuri rya Annunciation Catholic School, ishuri rifatanye n’urusengero rwa Annunciation Catholic Church.
Icyo gitero cyahitanye abana babiri, abandi 17 barakomereka, barimo abanyeshuri n’abarimu bari mu ishuri.
Amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano avuga ko umusore witwaje imbunda yinjiye mu kigo cy’ishuri, arasa ku banyeshuri n’abarimu bari mu ntebe z’urusengero bari mumasengesho. Polisi yahise itabara, ariko amasasu yari yamaze kwangiza byinshi mbere y’uko umubare w’abarashwe utangazwa.
Umuyobozi wa Polisi ya Minneapolis yavuze ko uwo musore, witwa Robin Westman, w’imyaka 23, yahise afatwa ari muzima, ubu akaba ari mu maboko y’ubutabera.
Yagize ati“Turimo gukora iperereza kugira ngo tumenye impamvu nyayo yamuteye kugaba ubu bugizi bwa nabi”.
Ababyeyi n’abanyeshuri bari hafi y’aho byabereye bavuze ko bahise bagira ubwoba bukomeye, bamwe baririra imbere y’ishuri mu gihe inzego z’ubutabazi zari mu bikorwa byo gutabara abari bakomerekeye.
Iyi si yo nshuro ya mbere ibi bibera mu mashuri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho ikibazo cy’abantu baraswa mu mashuri cyakomeje kuba gihangayikishije ubuyobozi bw’igihugu, cyane cyane ku bijyanye n’ikoreshwa ry’imbunda.




