• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

U Burusiya bwagize umujyi wa Kyiv itongo

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 28, 2025
in Amakuru
0
U Burusiya bwagize umujyi wa Kyiv itongo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, wongeye guhinda umushyitsi nyuma y’igitero gikomeye cy’uburusiya cyagabwe mu rukerera rwo ku wa Kane, aho abantu nibura 10 bahasize ubuzima, barimo abana babiri, abandi 48 bagakomereka. Abayobozi baho bemeza ko umubare ushobora kwiyongera bitewe n’uko hari abarimo gukurwa mu inyubako zasenyutse.

Iki gitero kije nyuma y’ibyumweru byari bitambutse nta mirwano ikomeye ibera mu mujyi wa Kyiv, mu gihe ibiganiro by’amahoro bihuza impande zitandukanye bikomeje kudindira.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Abategetsi ba Ukraine bavuze ko u Burusiya bwifashishije drones, misile za cruise na misile za ballistic, byibasiye ahantu hatandukanye mu mujyi.

ahantu 20 mu turere turindwi twa Kyiv hagabweho ibitero, kandi inyubako zigera hafi ku 100 zasenyutse, zirimo isoko rinini riri mu mujyi rwagati, amazu y’abaturage ndetse n’amashuri.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yahise atangaza ubutumwa bukomeye kuri X, aho yagize ati:“U Burusiya bwahisemo inzira y’ibisasu aho guhitamo ameza y’ibiganiro. Isi yose ikunda kuvuga amahoro ariko bamwe batangiye guceceka aho kugira umwanya wo gufata imyanzuro ifatika.”

URUHARE RWA PUTIN MU GUTINZA IBIGANIRO BY’AMAHORO

Abayobozi bo mu Burengerazuba bashinja Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, gukomeza gusunika ibiganiro abyegeza inyuma mu gihe akomeje gusunika ingabo ze kwinjira mu bice bishya bya Ukraine. Kuri ubu, ingabo z’u Burusiya zimaze kwinjira mu ntara ya munani ya Ukraine, ibintu bitera impungenge ko intambara ishobora gukara kurushaho.

Mu cyumweru gishize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko vuba agiye gufata icyemezo gikomeye niba ibiganiro bitaziguye hagati y’impande ebyiri bitategurwa.

UKRAINE IRASABA IBIHANO BIKOMEYE

Zelenskyy yongeye gusaba ibihano bikaze kuri Putin, by’umwihariko binyuze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kugira ngo ubukungu bw’u Burusiya bushenguke. Ati:

“Iminsi ntarengwa yose yararenze, amahirwe yose yo kuganira yaranapfuye. Ubu n’igihe cyo gufata ibyemezo bikomeye.”

AMAKURU YANDI AVUGWA

Amakuru aturuka mu itangazamakuru ryo mu Burusiya avuga ko ibi bitero byari bigamije kwibasira ahantu ubuyobozi bwa gisirikare bwa Ukraine buherereye, ariko amakuru yemejwe kugeza ubu agaragaza ko abaturage basanzwe ari bo bahatakarije ubuzima cyane.

Amashusho yatambutse kuri televiziyo yerekanye abaturage barira amarira, abandi bagikura imirambo mu nyubako zasenyutse. Umugore umwe wabiriyemo umuryango wose yagize ati: “Ntabwo ari intambara yacu, ariko twe ni twe turimo kubigenderamo.”

Previous Post

APR FC igiye kongera guhatana n’amakipe akomeye muri CECAFA Kagame Cup 2025

Next Post

Amerika:Umusore w’imyaka 23 yinjiye mu rusengero asangamo abanyeshuri bari gusenga ahita yicamo 2

Next Post
Amerika:Umusore w’imyaka 23 yinjiye mu rusengero asangamo abanyeshuri bari gusenga ahita yicamo 2

Amerika:Umusore w'imyaka 23 yinjiye mu rusengero asangamo abanyeshuri bari gusenga ahita yicamo 2

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved