Umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, wongeye guhinda umushyitsi nyuma y’igitero gikomeye cy’uburusiya cyagabwe mu rukerera rwo ku wa Kane, aho abantu nibura 10 bahasize ubuzima, barimo abana babiri, abandi 48 bagakomereka. Abayobozi baho bemeza ko umubare ushobora kwiyongera bitewe n’uko hari abarimo gukurwa mu inyubako zasenyutse.
Iki gitero kije nyuma y’ibyumweru byari bitambutse nta mirwano ikomeye ibera mu mujyi wa Kyiv, mu gihe ibiganiro by’amahoro bihuza impande zitandukanye bikomeje kudindira.
Abategetsi ba Ukraine bavuze ko u Burusiya bwifashishije drones, misile za cruise na misile za ballistic, byibasiye ahantu hatandukanye mu mujyi.
ahantu 20 mu turere turindwi twa Kyiv hagabweho ibitero, kandi inyubako zigera hafi ku 100 zasenyutse, zirimo isoko rinini riri mu mujyi rwagati, amazu y’abaturage ndetse n’amashuri.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yahise atangaza ubutumwa bukomeye kuri X, aho yagize ati:“U Burusiya bwahisemo inzira y’ibisasu aho guhitamo ameza y’ibiganiro. Isi yose ikunda kuvuga amahoro ariko bamwe batangiye guceceka aho kugira umwanya wo gufata imyanzuro ifatika.”
URUHARE RWA PUTIN MU GUTINZA IBIGANIRO BY’AMAHORO
Abayobozi bo mu Burengerazuba bashinja Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, gukomeza gusunika ibiganiro abyegeza inyuma mu gihe akomeje gusunika ingabo ze kwinjira mu bice bishya bya Ukraine. Kuri ubu, ingabo z’u Burusiya zimaze kwinjira mu ntara ya munani ya Ukraine, ibintu bitera impungenge ko intambara ishobora gukara kurushaho.
Mu cyumweru gishize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko vuba agiye gufata icyemezo gikomeye niba ibiganiro bitaziguye hagati y’impande ebyiri bitategurwa.
UKRAINE IRASABA IBIHANO BIKOMEYE
Zelenskyy yongeye gusaba ibihano bikaze kuri Putin, by’umwihariko binyuze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kugira ngo ubukungu bw’u Burusiya bushenguke. Ati:
“Iminsi ntarengwa yose yararenze, amahirwe yose yo kuganira yaranapfuye. Ubu n’igihe cyo gufata ibyemezo bikomeye.”
AMAKURU YANDI AVUGWA
Amakuru aturuka mu itangazamakuru ryo mu Burusiya avuga ko ibi bitero byari bigamije kwibasira ahantu ubuyobozi bwa gisirikare bwa Ukraine buherereye, ariko amakuru yemejwe kugeza ubu agaragaza ko abaturage basanzwe ari bo bahatakarije ubuzima cyane.
Amashusho yatambutse kuri televiziyo yerekanye abaturage barira amarira, abandi bagikura imirambo mu nyubako zasenyutse. Umugore umwe wabiriyemo umuryango wose yagize ati: “Ntabwo ari intambara yacu, ariko twe ni twe turimo kubigenderamo.”




