Mu bitaro bya Guangzhou Medical University byo mu Bushinwa, abaganga bakoze igikorwa cy’amateka cyo gushyira mu mugabo w’imyaka 39 ibihaha by’ingurube.
Ibi bihaha byamumazemo iminsi icyenda, bikaba ari bwo bwa mbere ku Isi hagaragaye igeragezwa nk’iri mu buvuzi.
Uyu mugabo yari amaze igihe afite ikibazo gikomeye cyo kuva amaraso imbere mu mubiri, bituma ubwonko bwe bupfa, ariko umutima ugikora hifashishijwe imashini. Kubera ko atari akibashije gukira, umuryango we wemeye ko akorerwaho ubu bushakashatsi.
Abaganga bavuze ko mu minsi ya mbere nta kibazo kidasanzwe cyagaragaye, ariko hashize umunsi umwe ibihaha bitangiye kubyimba, amaraso agatangira kugenda gahoro. N’ubwo bakoze ibishoboka byose ngo bigende neza, byarangiye bafashe icyemezo cyo kubimukuramo.
Dr. Adam Griesemer, umwe mu bakuriye ubu bushakashatsi, yavuze ko ari intambwe ikomeye mu gushaka igisubizo ku bibazo by’abakeneye gusimburirwa ingingo.
Ati: “Ntibyoroshye ko ingingo z’inyamaswa zihita zikorera mu bantu. Ni ngombwa igeragezwa rya kenshi kugira ngo hamenyekane uburyo byakorwamo neza.”
Ubu bushakashatsi buha icyizere benshi kuko abakeneye ingingo nshya bakomeza kwiyongera. Imibare ya United States Health Services yerekana ko mu 2024 abarenze 48,000 bahawe ingingo nshya, mu gihe abari ku rutonde bategereje barenga 100,000. Buri munsi abantu 13 barapfa batabonye igisimbura ingingo zabo.
N’ubwo uyu mugabo atakize, igihe yamaze afite ibihaha by’ingurube gifatwa nk’intsinzi y’ingenzi ishobora gufungura inzira nshya mu buvuzi bwo gusimbuza ingingo.





