Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA) cyatangaje ko abantu basaga 3300 aribo bamaze gutanga imyirondoro kugira ngo bazahabwe Indangamuntu nshya ishingiye ku ikoranabuhanga.
Ubu buryo bushya bwo kwiyandikisha bwatangiriye mu bukangurambaga bwakorewe mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ryabereye i Gikondo (expo) ndetse no mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, aho hatanzwe amahirwe ku bifuza gukosora cyangwa kuvugurura imyirondoro yabo.
NIDA isobanura ko uyu mushinga ugamije kugera ku baturage bose ndetse ukazakorwamo n’abanyamahanga batuye mu Rwanda, impunzi, abimukira, abasaba ubuhungiro ndetse n’Abanyarwanda baba hanze y’igihugu.
Abifuza Indangamuntu nshya basabwa kuzana inyandiko z’ingenzi zirimo Indangamuntu basanganywe, nimero z’ababyeyi, nimero y’uwo bashakanye ku babifite, ndetse n’icyemezo cy’amavuko ku bana.
Nyuma yo gusuzuma ko ibisabwa byuzuye, buri muntu ahabwa nimero yihariye, bityo agateganyirizwa igihe cyo gufata ibimenyetso bye birimo ibikumwe 10, imboni n’ifoto.
Manago Dieudonné, ukuriye ishami rishinzwe ikorwa n’ikwirakwizwa ry’iyi ndangamuntu nshya muri NIDA, yavuze ko ikoranabuhanga rizifashishwa riri ku rwego rwo hejuru kandi rifite umutekano usesuye. Yongeyeho ko atari ngombwa kuzajya gutwara ikarita mu buryo busanzwe, kuko n’uwifuza ivugururwa (version) ifatika azayihabwa, ariko na none Indangamuntu izaboneka muri telefone ku buryo umuntu wayitakaje ashobora kongera kuyikurura (download) nta mbogamizi.
Indangamuntu y’ikoranabuhanga izatuma abaturage babona serivisi zitandukanye mu gihe gito cyane, ku buryo zimwe na zimwe zizajya ziboneka mu isaha imwe mu gihe byajyaga bifata amezi menshi.
Byitezwe kandi ko izafasha mu serivisi nyambukiranyamipaka ku buryo abantu bazajya babona serivisi mu bihugu bituranye n’u Rwanda nta ngorane.



