Ikipe y’igihugu ya Uganda izakina imikino ibiri ikomeye yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada na Mexico.
Ku rutonde rwatangajwe n’umutoza mukuru Paul Put kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi babiri bakinira APR FC yo mu Rwanda, Ronald Ssekiganda na Denis Omedi, bari mu bazifashishwa muri iyi kipe y’igihugu ya Uganda.
Ku wa 5 Nzeri 2025, Uganda izacakirana na Mozambique, hanyuma tariki ya 8 Nzeri ikine na Somalia, byose bikaba bizabera mu itsinda G.
Mu mpinduka zagaragaye, Hakim Kiwanuka utari yigeze abura mu bihe byashize, kuri iyi nshuro ntiyagaragajwe.
Ahubwo, urutonde rushya rugaragaraho n’umunyezamu Denis Onyango ukinira Mamelodi Sundowns muri Afurika y’Epfo, wari warasezeye mu ikipe y’igihugu ariko yongeye kwitabazwa.
Kugeza ubu, Uganda iri ku mwanya wa kane mu itsinda G, ikaba ikomeje urugendo rwo gushaka amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi cya mbere kizabera ku mugabane wa Amerika y’ Amajyaruguru.




