Polisi y’u Rwanda yihanangirije abaturage bo mu Karere ka Rubavu, ibasaba kutihanira by’umwihariko ku bantu bita abarozi kuko ari na byo ari icyaha, ahubwo bagomba kujya bagana inzego z’ubuyobozi zikabakemurira ibibazo.
Ni nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Rwangara mu Mudugudu wa Buramazi mu Karere ka Rubavu, bamaze iminsi basaba ko mugenzi wabo uvugwaho kubarogera abana yakwimuka, agasubira iyo yaturutse.
Muri Gicurasi 2025, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe bavuze ko mugenzi wabo abarogera abana, ndetse bahamya ko abarimo Gitifu w’Akagari baje bagakora inyandiko ko uyu muturage agomba gusubira iwabo, agakomeza kubaho ku manywa yihishahisha akitwikira ijoro akabagarukamo, bakavuga ko nihatagira igikorwa bazamwicisha amabuye.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 2023, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze abaturage 5 bakekwaho kwica umuturage mugenzi wabo wakekwagaho amarozi bamuteye amabuye.
Ibi byabereye mu Murenge wa Cyanzarwe mu Kagari ka Makurizo, Umudugudu wa Makurizo mu masaha y’umugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023.
Mu kiganiro Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CP. Emmanuel Hatari aherutse kugirana n’abaturage bo mu Mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe yabibukikje ko bakwiriye kwirinda ingeso mbi yo kwihanira.
Ati “Duhangayikishijwe n’ikibazo gihungabanya umutekano cyo kwihanira kw’abaturage gishingiye ku myumvire irimo n’ubujiji, aho bamwe muri twebwe bashingiye ngo kanaka yarandogege bakananirwa gutwara umwana kwa muganga ngo bamuvure, cyangwa niba ubonamo ikibazo ukagana ubuyobozi, ahubwo ugahitamo kwihanira.”
Akomeza agira ati “Tumaze kugira ibirego bibiri muri Cyanzarwe, ibyo bintu ntabwo byemewe, kuko iyo wihaniye ubiryozwa nk’uko amategeko abiteganya, dufite ubuyobozi, dufite ubutabera kandi izo nzego zikora neza, nta mpamvu yo kugira ngo umuturage yihanire, mubagane babakemurire ibibazo.”




