• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

RDC:Abantu 14 barimo abanya Uganda bakatiwe igihano cy’urupfu

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 24, 2025
in Amakuru
0
RDC:Abantu 14 barimo abanya Uganda bakatiwe igihano cy’urupfu
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu mujyi wa Beni, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, urukiko rwa gisirikare rwafashe icyemezo gikomeye cyo guhanisha abantu 14 urupfu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora ubujura bitwaje intwaro. Muri abo harimo Abanya-Uganda batandatu.

Iri tsinda ryari rimaze igihe rigaba ibitero mu gace ka Beni, rigasahura amaduka, amakoperative ndetse n’ibiro byohereza amafaranga, hagati ya Mata na Kanama 2025. Ubujura bukomeye bwabaye mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Kanama 2025 ubwo binjiraga muri koperative Païdek, bakavanamo amafaranga arenga ibihumbi 100 by’amadolari n’amafaranga ya Congo abarirwa muri miliyoni 76.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Umunsi wakurikiyeho, bamwe muri bo bafatiwe hafi y’umupaka bagerageza guhungira muri Uganda, basanganwa amadolari asaga ibihumbi 54 hamwe n’amafaranga ya Congo arenga miliyoni 36 byaje kugaruzwa.

Urukiko rwemeje kandi urubanza rundi rw’umugabo wafashwe i Dindi afite imbunda yo mu bwoko bwa AK-47, nawe akatirwa urupfu, mu gihe uwo bareganwaga we yarekuwe kubera ko nta bimenyetso byamushinjaga byabonetse.

Ibyo bihano byafashwe n’urukiko byasobanuwe nk’uburyo bwo gutanga ubutumwa bukomeye mu rwego rwo guhashya ibikorwa by’urugomo n’umutekano muke umaze imyaka wigarurira Beni.

N’ubwo igihano cy’urupfu kiri mu mategeko ya RDC, cyari cyarahagaritswe mu 2003. Ariko mu 2024 guverinoma yongeye kucyemeza isobanura ko ari ngombwa mu gihe cy’intambara n’ubugizi bwa nabi.

Ibi byahurujwe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu kakigaragaza nk’icyemezo kinyuranyije n’uburenganzira bw’ibanze.

Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itangazamakuru wa RDC akaba n’umuvugizi wa guverinoma, yatangaje ko iki gihano kizakurwaho mu gihe ibibazo by’umutekano muke bizaba bikemutse.

Uganda nayo ikomeje kugira igihano cy’urupfu mu mategeko yayo, nubwo hashize imyaka irenga makumyabiri ntacyo gishyizwe mu bikorwa.

Akarere ka Beni kakomeje kuba indiri y’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, byihariye umutwe wa ADF ukomoka muri Uganda, byateje impunzi zisaga ibihumbi 500 kuva uyu mwaka utangiye.

Previous Post

Umuraperi Jay Z yanditse amateka akomeye ku Isi

Next Post

Rubavu: Abaturage bihaye ingeso yo gukubita abo bita abarozi bahawe gasopo

Next Post
Rubavu: Abaturage bihaye ingeso yo gukubita abo bita abarozi bahawe gasopo

Rubavu: Abaturage bihaye ingeso yo gukubita abo bita abarozi bahawe gasopo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved