• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umugore ufite umwana yegukanye ikamba rya Miss Universe Tanzania 2025

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 24, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Umugore ufite umwana yegukanye ikamba rya Miss Universe Tanzania 2025
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umugore w’imyaka 28 witwa Naisae Yona ni we wegukanye ikamba rya Miss Universe Tanzania 2025 mu birori byabereye i Dar es Salaam, bituma ahita abona itike yo guhagararira Tanzania mu marushanwa mpuzamahanga ya Miss Universe 2025.

Mu bihembo byatanzwe, Naisae Yona yahawe imodoka nshya ya Hyundai hamwe n’igihembo cy’amafaranga miliyoni 10 z’amashilingi ya Tanzania (angana n’ibihumbi birenga miliyoni 5 Frw).

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Naisae ni umugore w’umwana umwe, ufite impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu, ndetse ni umushabitsi w’ibigo bitandukanye birimo NEY HAIR, Forever Frames TZ X SA, NEY Homes na Bladed-Shaded. Binyuze muri ibi bikorwa, yagiye ahindura ubuzima bw’urubyiruko n’abakobwa, abigisha uburyo bwo kwihangira imirimo no kwigirira icyizere.

Akunda cyane guteza imbere kwigira no kwihangira imirimo ku bakobwa n’urubyiruko rufite intege nke mu muryango. Ubutumwa bwe bw’ingenzi ni gukangurira abagore n’abakobwa kwishingikiriza ku bushobozi bwabo, kumenya gucunga neza amafaranga, no kwihangira imirimo aho gutegereza inkunga y’abandi.

Mu buzima bwe bwa buri munsi, Naisae akunda imyidagaduro n’umuco, birimo guhugura abandi, guteka, no gutembera, ibintu bivugwaho kumufasha gukomera no kuba umuntu ushobora guhuza abantu mu buryo bworoshye.

Nk’icyitegererezo, avuga nyina Lulu Makoi, wamuteye imbaraga zo gukunda umurimo no kudacika intege mu rugendo rw’ubuzima. Ati:

“Mama ni we wambere untera imbaraga, kandi imico ye yo gukorana umurava ni yo ntwaro nyamukuru imfasha kugera kuri byinshi.”

Naisae Yona ni umubyeyi wa kabiri watsindiye iri kamba mu mateka ya Miss Universe Tanzania, akurikira Judith Ngusa, wabaye Miss Tanzania mu 2024.

Kuva mu Kanama 2022, Miss Universe Organization yemeje ko guhera mu marushanwa ya 72, abagore bashakanye ndetse n’abafite abana bemerewe kwitabira no guhagararira ibihugu byabo.

Nyuma yo kwegukana iri kamba, Naisae Yona azahagararira Tanzania mu marushanwa ya Miss Universe 2025, azaba ku nshuro ya 74 ku wa 21 Ugushyingo muri Thailand, ahatanira ikamba n’abandi bagore baturutse mu bihugu birenga 120 ku Isi.

Previous Post

U Burundi bwatangaje ko butiteguye kuzahura umubano wabwo n’u Rwanda

Next Post

Umuraperi Jay Z yanditse amateka akomeye ku Isi

Next Post
Umuraperi Jay Z yanditse amateka akomeye ku Isi

Umuraperi Jay Z yanditse amateka akomeye ku Isi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved