• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

U Burundi bwatangaje ko butiteguye kuzahura umubano wabwo n’u Rwanda

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 24, 2025
in Amakuru
0
U Burundi bwatangaje ko butiteguye kuzahura umubano wabwo n’u Rwanda
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Révérien Ndikuriyo, yatangaje ko igihugu cye kititeguye kongera gusubiza mu buryo umubano n’u Rwanda mu gihe rutarashyikirizwa abakekwaho uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu Ntara ya Butanyerera, aho yasobanuye ku bibazo byugarije igihugu cye birimo ubukene bukabije, ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli, impunzi n’ifungwa ry’imipaka.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Ndikuriyo yahamije ko nta bwumvikane bushoboka hagati y’ibihugu byombi igihe cyose Kigali izaba ikomeje kwanga kubohereza abo u Burundi busaba. Yagize ati: “U Rwanda rugomba kudushyikiriza abagerageje coup d’état. Nibatabikora ntabwo tuzasubira inyuma, kuko Abarundi bazi agaciro kabo kandi bariyubaha.”

Imipaka y’u Rwanda n’u Burundi yafunzwe muri Mutarama 2024, nyuma y’uko Bujumbura ishinje Kigali gufasha umutwe wa RED Tabara wagabye igitero muri Gatumba. U Rwanda rwabihakanye, rugaragaza ko nta sano rufitanye n’iyo mitwe yitwaje intwaro kandi ko gutanga abashinjwa na Bujumbura byaba ari uguhonyora amategeko mpuzamahanga arengera impunzi.

Umubano w’ibihugu byombi wasubiye inyuma kuva mu 2015, igihe haburizwagamo umugambi wa coup d’état wari uyobowe na Gen Maj Godefroid Niyombare ubwo Nkurunziza yari mu nama i Dar es Salaam. Nyuma yo gutsindwa, benshi mu bayobozi b’iyo coup bahungiye mu Rwanda.

Nubwo mu bihe bishize habayeho ibiganiro hagati y’inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi hagamijwe kugarura icyizere, Bujumbura yakomeje kwinangira, ishingira ku byo ishinja Kigali.

Ikibazo cy’ifungwa ry’imipaka gikomeje kugira ingaruka ku bucuruzi no ku mibereho y’abaturage bo ku mipaka yombi.

UBURYO U BURUNDI BUGARAGARA NK’U BURENGANYA” U RWANDA

Abasesenguzi bavuga ko nubwo Bujumbura ishinja Kigali gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi, hari ikindi kibazo gikomeye yirengagiza—gukorana na FDLR, umutwe umaze imyaka myinshi utera ikibazo cy’umutekano mu Rwanda no mu Burasirazuba bwa RDC.

Hari ubuhamya bwerekana ko ubwo coup d’état yapfubaga, FDLR yagiye gutabara ubutegetsi bwa Nkurunziza, kandi ubwo bufatanye bwakomeje mu bihe bikurikiyeho. Mu rugamba rwo kurwanya M23, ingabo z’u Burundi zagiye zikorana bya hafi n’uwo mutwe, ndetse kugeza n’ubu muri Teritwari ya Uvira ibikorwa biracyagaragara.

Abakurikiranira hafi iby’umutekano mu karere bavuga ko iyo FDLR izaba itsinzwe muri RDC, bamwe mu bayigize bashobora guhungira mu Burundi. Teddy Mazina, umunyamakuru w’Umurundi, aherutse gutangaza ati: “Nta gitangaza kirimo ko nibaramuka batsinzwe muri Uvira bazahungira mu Burundi. Ni cyo kibazo gikomeye duhura nacyo.”

FDLR imaze imyaka isaga 25 ikomeje kubangamira umutekano w’u Rwanda, ari nayo mpamvu Kigali yemeza ko izakomeza gushyiraho ingamba z’ubwirinzi igihe cyose uwo mutwe uzaba ugihari.

IVOMO:IGIHE

Previous Post

U Buhorandi:Abaminisitiri babiri beguye

Next Post

Umugore ufite umwana yegukanye ikamba rya Miss Universe Tanzania 2025

Next Post
Umugore ufite umwana yegukanye ikamba rya Miss Universe Tanzania 2025

Umugore ufite umwana yegukanye ikamba rya Miss Universe Tanzania 2025

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved