• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

RDC:Imirwano yongeye gukaza umurego

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 23, 2025
in Amakuru
0
RDC:Imirwano yongeye gukaza umurego
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu karere ka Walikale, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, habereye imirwano ikomeye yahuje imitwe ibarizwa mu ihuriro rya Wazalendo rifashwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyo mirwano yabereye mu gace ka Nkobe, muri gurupoma ya Kisimba, ku wa 20 Kanama 2025. Yahuye hagati y’umutwe wa NDC-R n’uwa UPR (Union des Patriotes Résistants) nyuma y’uko habayeho kutumvikana hagati yabo.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Amakuru yemezwa n’abaturage bo muri Walikale avuga ko abarwanyi ba NDC-R ari bo batangiye kurasa ku bo muri UPR, bigahitana abantu batatu mu kanya gato, abandi batandatu bagakomereka. Abakomeretse bagejejwe ku bitaro bitandukanye birimo Munsanga na Pinga kugira ngo bavurwe.

N’ubwo iyo mitwe isanzwe ikorana mu rugamba rwo guhangana n’abarwanyi ba M23, ibi bibazo bishya by’ubushyamirane bikomeje gutera impungenge. Ubuyobozi bw’aho byabereye bubona ko niba aya makimbirane adakemutse hakiri kare, M23 ishobora kubibonamo uburyo bwo kongera kugaragaza imbaraga muri Walikale.

Umuyobozi wa Kisimba, Lavie Changwi, yasabye ingabo za Leta (FARDC) zifatanya na Wazalendo gufasha mu gushakira igisubizo ibi bibazo, kugira ngo hadakomeza kubaho guhungabana kw’umutekano.

Previous Post

Tombola y’igikombe cy’Isi cya 2026 izabera muri Amerika

Next Post

U Buhorandi:Abaminisitiri babiri beguye

Next Post
U Buhorandi:Abaminisitiri babiri beguye

U Buhorandi:Abaminisitiri babiri beguye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved