Perezida w’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko tombola y’amatsinda y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2026 izabera i Washington DC ku itariki ya 12 Ukuboza uwo mwaka.
Iri rushanwa rizabera muri Amerika, Canada, na Mexique, kandi rizitabirwa n’amakipe 48, yiyongereye ugereranyije n’amakipe 32 yari asanzwe acyitabira.
Ubwa mbere, tombola yari yitezwe kubera i Las Vegas, aho yari yarabereye ubwo Amerika yakiraga Igikombe cy’Isi mu 1994, ariko ubu izabera mu kigo kizwi ku izina rya Kennedy Center, ahantu hazwiho imyidagaduro, kandi Trump akaba ari we uyobora icyo kigo.
Mu gihe hatangazwaga iyi nkuru, Trump yavuze ko ari igikorwa gikomeye cyane ku rwego rw’imikino, anemeza ko bishobora kuba bimwe mu bikorwa bikomeye cyane byigeze kubera mu mateka y’imikino.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wari ufite igikombe cy’Isi yerekanye amakipe azahatana, maze asobanura ko tombola izakurikirwa n’abantu benshi ku isi hose, kugeza kuri miliyari imwe. Yagize ati“Amakipe 48 azakina imikino 104, buri kipe izabona amahirwe yo kwerekana ubuhanga bwayo.”
Ubwo Trump yateruraga igikombe, yibajije mu buryo busekeje ngo “Nshobora kukigumana?”
Iyo tombola izagena uko amakipe 48 azagabanywa mu matsinda 12, buri tsinda rikaba rifite amakipe ane. Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda, hamwe n’amakipe umunani ya mbere yabonye umwanya wa gatatu, niyo azakomeza mu cyiciro gikurikira.
Igikombe cy’Isi cya 2026 giteganyijwe gutangira ku itariki ya 11 Kamena, umukino wa nyuma ukaba uteganyijwe ku itariki ya 19 Nyakanga.




