• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

U Burayi burashinjwa kuryarya Ukraine

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 22, 2025
in Amakuru
0
U Burayi burashinjwa kuryarya  Ukraine
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Alice Weidel, umwe mu bayobozi b’ishyaka ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Budage, Alternative for Germany (AfD), yagaragaje kutishimira uko ibihugu by’i Burayi byagiye bihangana n’ikibazo cya Ukraine. 

Yavuze ko mu myaka ishize, abategetsi b’i Burayi banze gukoresha inzira ya dipolomasi mu gushaka umuti w’intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya, ariko ubu bakaba baratangaje amagambo ashimira Perezida Donald Trump ku bw’umuhate we mu biganiro bya dipolomasi.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Ibi Weidel yabivuze nyuma y’uko ku wa Mbere, Trump yagiranye ibiganiro n’a perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, hamwe n’abayobozi b’ibihugu by’i Burayi, barimo na Chancellier w’Ubudage, Friedrich Merz. Ibiganiro byakurikiye iminsi ibiri Trump yari ahuye na Perezida Vladimir Putin i Alaska.

Weidel yagize ati:“Abategetsi bamwe bamaze imyaka itatu n’igice banze inzira ya dipolomasi, none ubu ni bo bashima Trump kubera umuhate we. Ibi ni uburyarya no kwemera gutsindwa kwabo.”

Yakomeje avuga ko ibyo Trump yatangije ari byo abayobozi b’i Burayi, cyane cyane ab’Ubudage, bakwiye kuba barakoze kera, birimo gushyiraho uburyo bwo kuganira n’Uburusiya hagamijwe amahoro arambye.

Nyuma y’ibiganiro byabereye muri White House, ibiro by’Umukuru w’Igihugu bya Amerika byemeje ko hashobora kuboneka amasezerano arambye y’amahoro, hashingiwe ku byavuzwe n’impande zombi.

Previous Post

Premier League :Dore abakinnyi baguzwe menshi ndetse n’amakipe yashoye menshi abazana muri uyu mwaka wa 2025

Next Post

Gasabo:Umugabo akurikiranyweho gushaka kuroga umugore we

Next Post
Gasabo:Umugabo akurikiranyweho gushaka kuroga umugore we

Gasabo:Umugabo akurikiranyweho gushaka kuroga umugore we

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved