Umuraperi w’Umunyamerika Lil Nas X, ndetse wagoye yegukana ibihembo bikomeye bya Grammy Awards, yatewe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane i Los Angeles, nyuma yo kugaragara agenda mu muhanda yambaye umwenda w’imbere gusa.
Polisi ya Los Angeles yatangaje ko yakiriye amakuru ahagana saa 05:30 za mu gitondo ku muhanda wa Ventura Boulevard, hagaragaye umugabo witwara mu buryo budasanzwe.
Abapolisi bageze aho, basanze ari Lil Nas X. Charles Miller, uvugira Polisi, yavuze ko uyu muhanzi yabarwanyije ubwo bajyaga kumufata, ariko nyuma afatwa nta nkomyi.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, yahise ajyanwa ku bitaro kugira ngo avurwe, kuko bakekaga ko yaba yaranyweye cyangwa yakoresheje ibiyobyabwenge birengeje urugero.
Amashusho y’iki gikorwa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru by’imyidagaduro, birimo na TMZ, urubuga ruzwi mu gutangaza amakuru yihariye, Amashusho agaragaza Lil Nas X agenda mu muhanda yambaye akenda k’imbere, avuga mu ijwi rirangurura asaba abantu “kuza mu birori.”





