Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ku mugaragaro ibyo igihugu cye gisaba kugira ngo intambara imaze imyaka irenga itatu muri Ukraine ihagarare.
Mu nama yabereye i Alaska mu cyumweru gishize, aho yahuye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Putin yavuze ko u Burusiya bushaka ko Ukraine itazinjira muri NATO, ko nta ngabo z’ibihugu by’Iburengerazuba zizashyirwa ku butaka bwayo, ndetse ko akarere ka Donbas kose kemerwa nk’aho araku Burusiya.
Yongeyeho ko igihugu cye cyiteguye kureka bimwe mu bice cyigaruriye mu turere twa Kharkiv, Sumy na Dnipropetrovsk, ndetse avuga ko u Burusiya butazongera kugerageza kwigarurira ibindi bice bishya.
Ibi bisabwa bitandukanye n’ibyo Putin yari yatangaje mu 2024, ubwo yasabaga ko Ukraine yemera gutanga uturere tune: Donetsk, Luhansk, Kharkiv na Zaporizhzhia.
INTAMBARA IMAZE IMYAKA ITATU
Intambara yatangiye mu kwezi kwa Gashyantare 2022, ubwo u Burusiya bwari buteye Ukraine. Mu ntangiriro ingabo za Moscow zigaruriye uduce twinshi, ariko mu mpeshyi y’uwo mwaka, Ukraine yatangije igitero cyo kwisubiza ubutaka, ikabasha gusubirana ibice bikomeye birimo Kherson n’igice kinini cya Kharkiv.
Guhera mu 2023, raporo zerekanye ko u Burusiya bugenzura munsi ya 20% y’ubutaka bwa Ukraine, harimo na Crimea bwigaruriye mu 2014.
Kuri ubu, ingabo za Putin zigenzura hafi: 88% bya Donbas,akarere kose ka Luhansk n’igice kinini cya Donetsk,ibice bya Kherson na Zaporizhzhia, hamwe na kilometero kare zisaga 150 muri Sumy na Kharkiv, n’agace gato muri Dnipropetrovsk.
UKRAINE N’IKI IBIVUGA?
Leta ya Ukraine yo ivuga ko idashobora kwemera gutakaza ubutaka bwayo ku mugaragaro, ndetse inashimangira ko nta biganiro bizashoboka igihe cyose u Burusiya bugifite ingabo ku butaka bw’Ukrainiye. Kiev ivuga ko icyizere cy’amahoro gishoboka ari uko Moscow isohora ingabo zayo mu byigaruriwe byose, harimo na Crimea.
ESE IBIGANIRO BIRASHOBOKA?
Nubwo amagambo ya Putin afatwa nk’impinduka mu myumvire ya Kremlin, abasesenguzi bavuga ko inzira y’amahoro igikomeje kuba inzitane, kuko ibihugu byombi bikomeje kugira ibitekerezo bihabanye ku hazaza h’uturere twigaruriwe.




