• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Afurika Yunze Ubumwe igiye gushyiraho ubunyamabanga bushinzwe gukurikirana amasezerano ya RDC n’u Rwanda

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 21, 2025
in Amakuru
0
Afurika Yunze Ubumwe igiye gushyiraho ubunyamabanga bushinzwe gukurikirana amasezerano ya RDC n’u Rwanda
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko witeguye kugira uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, yasinyiwe i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi byatangajwe ku wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2025 na Perezida wa Komisiyo ya AU, Mamoud Ali Youssouf, ubwo yagiranaga ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa, i Yokohama mu Buyapani.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Youssouf yavuze ko Afurika Yunze Ubumwe yiteguye gushyiraho ubunyamabanga bwihariye i Addis-Abeba bugamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, nk’uko byemejwe n’Abakuru b’Ibihugu ba SADC na EAC mu nama iheruka.

Yanongeyeho ko abahuza batoranyijwe bazafatanya n’Umuhuza wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Faure Gnassingbé, kugira ngo ibikorwa bigende neza.

Ku bijyanye n’ibiganiro bikomeje kubera i Doha hagati ya Leta ya RDC n’Ihuriro AFC/M23, Perezida wa Komisiyo ya AU yibukije ko uyu muryango wagize uruhare mu nzego zitandukanye zagiye zitumirwa mu biganiro kuva byatangira.

Yagaragaje ko umuti urambye w’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo uzagerwaho binyuze mu bufatanye, ukwizera n’ubwitange bwa buri ruhande.

Ati: “Ni ngombwa ko imbaraga zihuza kugira ngo biganirweho mu buryo bushimangira icyizere, bitange umusaruro wo guhagarika imirwano hanyuma hagashyirwaho amasezerano arambye. Afurika Yunze Ubumwe izakomeza kuba hafi kugira ngo ifashe mu gushyira mu bikorwa ibyo byose.”

Previous Post

Ihuriro AFC/M23 ryahakanye raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko hishwe abasivili 140

Next Post

Imyaka n’imibare koko: Umukobwa w’imyaka 25 ari murukundo n’umusaza umurusha imyaka 51

Next Post
Imyaka n’imibare koko: Umukobwa w’imyaka 25 ari murukundo n’umusaza umurusha imyaka 51

Imyaka n'imibare koko: Umukobwa w'imyaka 25 ari murukundo n'umusaza umurusha imyaka 51

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved