• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ihuriro AFC/M23 ryahakanye raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko hishwe abasivili 140

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 21, 2025
in Amakuru
0
Ihuriro AFC/M23 ryahakanye raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko hishwe abasivili 140
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ihuriro AFC/M23, ryitwaje intwaro rikaba rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryamaganye raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), ivuga ko abasivili barenga 140 bishwe mu turere twa Virunga.

Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 20 Kanama 2025 ivuga ko mu duce 14 two muri Virunga, aho abaturage benshi biganjemo Abahutu, habaye ubwicanyi hagati ya tariki 10 na 30 Nyakanga. HRW ishinja AFC/M23 kuba ari yo yateje ubwo bwicanyi mu gihe yashakaga guhashya abarwanyi b’umutwe wa FDLR wari umaze igihe kinini ugenzura uduce two muri Gurupoma ya Binza, mu karere ka Rutshuru.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, uyu muryango uvuga ko ibirego bya HRW na ONU bishingiye ku nyungu za politiki kandi bigamije kubogama ku butegetsi bwa RDC. Yanasobanuye ko raporo ya HRW ifite inenge nyinshi mu buryo yagiye ikusanya amakuru (methodology), ikoresheje imvugo igamije gushinja AFC/M23, kandi itigeze yohereza abakozi bayo mu bice bivugwamo ubwicanyi, kugira ngo basuzume neza amakuru.

AFC/M23 ikomeza ivuga ko abantu HRW yavuganye na bo ari abo mu nzego za Leta ndetse n’abahezanguni bazwi, bityo ibyo bavuze bidashobora gusimbura guhagera ku kibazo mu buryo bw’ukuri. Kanyuka yagaragaje ko kuba abayobozi ba HRW bagaragaye mu biganiro n’umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, ari ikimenyetso cyo kubogama kw’uyu muryango.

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje kandi ko mu gice cya Virunga hakorera imitwe myinshi ishyigikiwe na Leta ya RDC, harimo FDLR, Nyatura, PARECO n’indi, kandi ko kudashaka kureba uruhare rw’iyi mitwe mu bwicanyi ari uguhitamo kubogama. Yongeyeho ko HRW yahisemo kwibanda gusa ku guhakana no gushinja AFC/M23, bigaragaza ko raporo yayo yahindutse igikoresho cya politiki gikoreshwa na Leta ya RDC.

Mu gusoza, AFC/M23 isanga raporo ya HRW ari ibinyoma bigamije kugoreka ukuri, ikaba igamije guharabika iyi ngabo irwanira kubohora abaturage bayo no gucungira umutekano w’uturere bakikije. Iri huriro rirahamya ko intumbero nyamukuru ya raporo ya HRW atari ukuri cyangwa uburenganzira bwa muntu, ahubwo ari igikoresho cyo gukora icengezamatwara rya politiki.

Previous Post

Igitaramo “Music in Space” cyari giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu gisubitswe ku munota wanyuma

Next Post

Afurika Yunze Ubumwe igiye gushyiraho ubunyamabanga bushinzwe gukurikirana amasezerano ya RDC n’u Rwanda

Next Post
Afurika Yunze Ubumwe igiye gushyiraho ubunyamabanga bushinzwe gukurikirana amasezerano ya RDC n’u Rwanda

Afurika Yunze Ubumwe igiye gushyiraho ubunyamabanga bushinzwe gukurikirana amasezerano ya RDC n'u Rwanda

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved