Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwatangaje ko Shampiyona ya 2025/26 izatangira ku wa 12 Nzeri 2025, ikazasoza ku wa 24 Gicurasi 2026.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025, Rwanda Premier League yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo imenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko shampiyona igiye gutangira. Aya matariki yagizweho impinduka ugereranyije n’ingengabihe yari yashyizwe hanze na FERWAFA, yari yerekanye ko shampiyona yari gutangira ku wa 15 Kanama 2025.
Muri uku kwezi, amakipe yagiye akora ibikorwa bitandukanye birimo gusuzuma ibyangombwa by’amakipe yemerewe gukina Icyiciro cya Mbere ndetse n’imikino ya gicuti, igamije kureba urwego rw’abakinnyi bashya. Nyuma yo kurangiza ibi bikorwa, Rwanda Premier League yemeje ko shampiyona izatangira ku wa 12 Nzeri 2025.
Ibi kandi bisobanuye ko APR FC itazaba iri mu mikino y’Umunsi wa Mbere kuko izaba iri muri Tanzania gukina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, riteganyijwe kuva tariki ya 2 kugeza 15 Nzeri 2025.
Biteganyijwe kandi ko mbere y’uko shampiyona itangira hazakinwa umukino wa FERWAFA Super Cup, uzahuza APR FC yegukanye ibikombe byose na Rayon Sports, yayitsinze mu buryo buhebuje.
APR FC niyo yari yegukanye igikombe cya Shampiyona giheruka, iba icya gatandatu yikurikiranya ndetse n’icya 23 mu mateka yayo.




