• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Minisitiri w’Uburezi yatangaje igihe amanota y’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye 2024-2025 azatangarizwa

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 20, 2025
in Amakuru
0
Itangazo rireba Abanyeshuri bose bakoze ibizamini bya Leta Umwaka 2025-2026 igihe azasohokera
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, azajya hanze mu mpera zuku kwezi kwa Kanama.

Dr Joseph Nsengimana Minisitiri w’Uburezi yatangaje ko amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye azajya hanze mumpera z’uku kwezi kwa kanama, ibi yabitangaje kuri uyu wakabiri taliki 19 Kanama 2025 nyuma y’uko hatangajwe amanota y’abasoje abanza ndetse n’ikiciro rusange cy’ayisumbuye.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Aya manota yagiye hanze habura ibyumweru bitatu ngo umwakanw’amashuri wa 2025-2026 utangire, ibi bikaba byororohereje abanyeshuri bagiye gutangira ikindi kiciro bikaba byabahaye n’umwanya wo kwitegura bihagije.

Nyuma yo gutangaza ayo manota Dr Nsengimana  yavuze ko hakuriyeho gutangaza igihe ayabsoje amashuri y’isumbuye.

Yagize ati “Amanota y’abarangije A Level [amashuri yisumbuye] bazayabona mu mpera z’uku kwezi, ni ukuvuga bitarenze uku kwezi kwa munani.”

Yavuze ko ibi bibaye kunshuro yambere aho agiye gutangazwa vuba ugereranyije n’indi myaka yatambutse, ibi bikaba bizafasha abifuza gukomeza kaminuza kuzahita batangira batiriwe bategereza umwaka.

Ati “Ubundi uko byari bisanzwe ntabwo bayabonaga mu kwezi kwa munani, bayabonaga nko mu kwezi kwa cumi cyangwa kwa cumi na rimwe, ariko icyo twakoze kwari ukugira ngo dukore ibishoboka kugira ngo ibizamini bikorwe, bikosorwe, amanota aboneke, abana bashobore gukomeza kwiga aho kugira ngo barindire umwaka wose.”

Minisitiri w’Uburezi avuga ko muri ibi byumweru bibiri Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kizaba kiri gushyira ku murongo amanota y’abarangije iki cyiciro cy’amashuri yisumbuye, ku buryo mu mpera z’uku kwezi azatangazwa.

Yavuze ko muri ibi byumweru bibiri bisigaye ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA)kizaba kiri gushyira kumurongo amanota y’abasoje ayisumbuye hanyuma agasohoka mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama.

Ibi bibaye kunshuro yambere aho asohotse yihuse kuko mu mwaka ushize wa 2023-2024 yagiye hanze mukwe k’Ukubosa 2025, hashize amezi atatu amashuri makuru atangiye ndetse naza kaminuza,aho aya mashuri aya mashuri atanzira muri Nzeri.

Previous Post

Mohamed Salah yanditse amateka muri shampiyona y’u Bwongereza

Next Post

Isiraheli yakamajeje ishaka kwigarurira Gaza

Next Post
Isiraheli yakamajeje ishaka kwigarurira Gaza

Isiraheli yakamajeje ishaka kwigarurira Gaza

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved