• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Donald Trump yijeje ikintu gikomeye Ukraine

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 19, 2025
in Uncategorized
0
Donald Trump yijeje ikintu gikomeye Ukraine
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Perezida  wa Leta z’unze ubumwe z’Amerika Donald Trump igihugu cye cyiteguye gushaka uburyo burambye bwo gucungira umutekano Ukraine bafatanyije n’ibindi bihugu by’u Burayi, mugihe Ukraine yemeye amasezerano y’amahoro n’u Burusiya.

Donald Trump nyuma y’uko ahuye na Putin ngo baganire harebwe icyakorwa kugirango intambara ihagarare, yatangaje ko yiteguye guha umutekano Ukraine ndetse nibindi bihugu by’uburayi bifatanyije nawe igihe izemera kugirana amasezerano y’amahoro n’u Burusiya.

Related posts

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

October 29, 2025
Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

October 23, 2025

Trump yatangaje ibi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’inama zagiye ziba harimo itamuhije na Zelenskyy n’abandi bakuru bayobora ubihugu by’u Burayi , Trump gusa ntago yigeze avuga ubufasha azaha Ukraine ubwo aribwo.

 mu kiganiro Zelenskyy na Trump bagiranye n’abanyamakuru, Trump  yavuze ko Amerika izagira uruhare mu gufasha Ukraine kugira ubushobozi bwo kwirinda, ariko avuga ko umutwaro munini uri ku Burayi.

Nyuma binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, yaranditse ati “Mu nama twaganiriye ku byo kwizeza umutekano Ukraine, aho ugomba gutangwa na bimwe mu bihugu by’i Burayi, biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Zelenskyy yavuze ko inzira yambere ihari kugirango intambara ihagarare ari uko Ukraine yakwizezwa umutekano mugihe intambara yaba ihagaze kuburyo u Burusiya butazongera kugora ikintu gisa n’ubushotoranyi.

Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, wari witabiriye ibi biganiro aherekeje Zelenskyy yavuze ko icyabahagurukije ari ukuganira ku buryo Ukraine yakwizezwa umutekano urambye w’ahazaza. Yongeyeho ko bagombaga gusaba ko Ukraine yahabwa ingabo.

Kuir ubu Trump we yagaragaje ko arajwe inshinga no guhuza Zelenskyy na Putin bakagirana ibiganiro bigamije gushaka umuti w’uko intambara yahagarara, Zelenskyy nawe yabisamiye hejuru agaragaza ko nawe yifuza guhura na Putin arikumwe na Trump.

Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, na we wari i Washington, yavuze ko inama hagati ya Zelenskyy na Putin ishobora kuba mu byumweru bibiri biri imbere, ikazakurikirwa n’indi ihuriweho n’abo bombi na Trump.

Ati “Ntabwo tuzi niba Perezida w’u Burusiya afite umuhate wo kwitabira iyo nama cyangwa abibona ukundi. Ni yo mpamvu tugomba kubimwumvisha.”

Nyuma y’inama yabaye yahuje Zelenskyy ,Trump ndetse nabandi bayobozi  ntakintu cyigeze gitangazwa kivugwa kubyari bimaze igihe bivugwa ko Ukraine yakwemera gukurikiza icyifuzo cya Putin cyo kurekura bumwe mu butaka bwayo nk’inzira yatuma amahoro agaruka.

Umwe mu bayobozi bari muri iyo nama, yavuze ko ibyo gusaba Ukraine guharira uduce twayo u Burusiya bitaganiriweho muri iyo nama. Yavuze ko abayobozi bari muri iyo nama bishimiye ko Trump yavuze ko “Ibyo ntibindeba, ni ikibazo cya Ukraine.”

Zelenskyy yageze muri White House asikumwe n’abayobozi batandukanye b’i Burayi, barimo Emmanuel Macron, Perezida w’u Bufaransa; Keir Starmer, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza; Friedrich Merz, Chancelier w’u Budage; Giorgia Meloni, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani; Mark Rutte, Umunyabanaga Mukuru wa NATO na Perezida wa Finlande, Alexander Stubb.

Trump yashimiye abitabiriye iyo nama avuga ko bikunze bose bafatanya bagaha umutekano Ukraine ndetse ko intambara ishobora kurangira vuba.

Iyi nama yarangiye abayobozi bagaragaza ko haba hari icyizere ko nyuma y’inama byemejwe ko hari indi izahuza Putin na Zelenskyy hamwe na Trump hagakorwa amasezerano yerekeza ku guhagarika intambara burundu.

Previous Post

Abakobwa batsinze neza! Uko Abanyeshuri bitwaye mu bizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange 2024-2025

Next Post

Job Vacancy: 100 Office-Based Call Centre Sales Consultants

Next Post
Job Vacancy: 100 Office-Based Call Centre Sales Consultants

Job Vacancy: 100 Office-Based Call Centre Sales Consultants

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved