Pep Guardiola burya ngo mu myaka ya 1990 agikinira ikipe ya FC Barcelona yari n’umunyamideli.
Umutoza w’ikipe ya Manchester City, Pep Guardiola burya mu myaka yatambutse yigeze kwinjira mu ruganda rw’imidel aho mu mwaka wa 1993 ubwo yakiniraga ikipe ya Barcelona,yaje gutumirwa mu gitaramo cy’imideli cyari cyateguwe na Antonio Miró cyikabera ahitwa Catalonia akaza yambaye imyensa yari igezweho icyo gihe.
Guardiola mukujya muri icyo gitaramo yaje yambaye imyambaro yari ikunze kwambarwa n’urubyiruko, byatunguye benshi kuko ntamuntu wari witeze ko umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru nk’uyu yajya ku rubyiniro nk’umunyamidel.
Nyuma y’uko ahaserutse bakamubona byabaye byiza cyane bituma abantu bagura imyambaro Guardiola yari yambaye byongera kuzamura izina ry’uwari wateguye iki gitaramo Antonio Miró.
Gusa nubwo yagiye muricyo gitaramo uwari umutoza we icyo gihe Johan Cruyff ntago yabyishimiye kuko yabifashe nkaho ari ubunyamwuga buke ku mukinnyi nkuyu wari ufatiye runini ikipe.
Gusa ntago byarangiriye aho gusa kuko Guardiola yahise ahanwa n’umutoza we kujyirango bimubere isomo.
Uyu munsi, Guardiola azwi cyane nk’umutoza ukomeye cyane , yatoje amakipe atandukanye nka Barcelona, Bayern Munich na Manchester atoza uyu munsi.





