Maj Gen Vincent Nyakarundi umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka yagiranye ibiganiro na Gen Dagvin R.M. Anderson uyobora Ingabo za Amerika zikorera muri Afurika (AFRICOM), ku mubano bahuriyeho bose mubya gisirikare mu rwego rwo gushala uko wakwagurwa ukagera kure.
Ibi biganiro byabayeho nyuma y’ihererekanyabubasha hagati ya Gen Dagvin na Gen Michael E. Langley yasimbuye ku mwanya wo kuyobora ingabo za Amerika zikorera muri Afurika.
Ministeri y’Ingabo z’u Rwanda ibinyujije kurukuta rwayo rwa X yavuze ko, Maj Gen Vincent Nyakarundi yari yahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
AFRICOM ikorana n’ibihugu 53 bya Afurika mu birimo gutanga imyitozo ya gisirikare no kurwanya iterabwoba.
Aho mu 2024, Itsinda ry’abasirikare b’ingabo z’u Rwanda,RDF, ryasoje imyitozo mpuzamahanga ya Gisirikare yiswe Justified Accord 24, yaberaga muri Kenya.
Ni imyitozo ngarukamwaka ikaba ihuza ibihugu bitandukanye, ikaba itangwa n’ingabo z’Amerika zo mu ishami rishinzwe Afurika rizwi nka US Army Southern European Task Force Africa (SETAF-AF) hamwe nibindi bihugu by’ibifatanyabikorwa kugirango harusheho kurwanya iterabwoba




